AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka

Yanditswe Mar, 25 2023 20:38 PM | 32,790 Views



Bamwe mu baturage bahawe inkunga na Leta zigamije kubavana mu bukene, baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka.

Kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu hose hatangijwe ingamba nshya z'igihugu zituma abaturage bivana mu bukene mu buryo burambye.

Abaturage bo mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Rulindo baravuga ko inkunga Leta igenera abaturage yo kwivana mu bukene ikomeje kubafasha mu iterambere ryabo.

Umwe mu baturage bo muri Rulindo yagize ati “Bampa imirimo y’amaboko muri VUP, bampa amabati baranyubakira noneho by’akarusho Perezida wa Repubulika yampaye n’inka ubu ndimo kugurisha ifumbire nkagira icyo nigezaho.

Nyiramatama Therese we ati “Muri uyu mwaka tugeze nko kuri miliyoni imwe n’igice tuzigama, uretse ko tutayareka turayagurizanya, intego dufite ni uko tuzava ku kimina tugahinduka koperative.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith avuga ko umwaka ushize abaturage basaga ibihumbi bitatu basinye amasezerano yo kwikura mu bukene, kandi bamwe muri bo babigzeho.

Mu rwego rwo kurandura ubukene mu baturage, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y'Igihugu ituma abaturage bivana mu bukene hakagenderwa ku ngamba zemejwe n'Inama y'abaminisitiri ku itariki ya 1 Ugushyingo 2022.

Ubufasha bukomatanyije bitewe n'ibyo abagize urugo bakeneye ngo bivane mu bukene bubahurizwaho ndetse bagaherekezwa kugira ngo kuva mu bukene byihute.

Hashingirwa ku ngamba nshya zo gufasha abaturage kwivana mu bukene zitezweho guha umurongo mushya gahunda zo kurengera abaturage zisanzweho kugira ngo zihutishe kurwanya ubukene mu baturage kandi na bo babigizemo uruhare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Ingabire Assumpta avuga ko umuturage wunganirwa asinya amasezerano yo kwivana mu bukene kandi agahabwa imyaka 2 yo kwikura muri ubwo bukene hanyuma agacuka.

Iyi gahunda itangijwe mu gihugu hose nyuma y’inama zahuje Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere, abafatanyabikorwa ku rwego rw’intara basobanurirwa uko igiye gushyirwa mu bikorwa n’uruhare rwa buri ruhande cyane cyane umuturage ugiye kwivana mu bukene.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu