Yanditswe Oct, 03 2022 17:24 PM | 78,704 Views
Abaguzi b’ibiribwa byahenze muri iki gihe, baravuga ko hari ibyo baretse
kugura cyangwa bakagabanya ingano y’ibyo bahaha, ndetse abandi bo bashaka
ibihendutse byo kubisimbuza. Abakora mu bijyanye n’ubukungu bemeza ko guhindura
imyitwarire ku baguzi bitewe n’uko ibiciro bihagaze ari inama nzima abaguzi
baba bigiriye.
Hashize iminsi ku masoko anyuranye yo mu Rwanda hagaragara izamuka ry'ibiciro by’ibirayi n'ibishyimbo, ibiribwa bikunze kuba mu by’ibanze mu mafunguro. Kuri ubu n’ababicuruza bemeza ko bigura umugabo bigasiba undi.
Muri iki gihe ibiciro by'ibirayi n'ibishyimbo byikubye inshuro hafi 2 kandi mu gihe gito, hari bamwe basanze bigoye kubyigondera, bahitamo kugabanya ingano y'ibyo bahahaga, abandi babisimbuza ibindi biribwa.
Abasesengura ibirebana n'ubukungu bagaragaza ko hari impamvu nyinshi zatumye ibiciro muri rusange bizamuka zirimo ingaruka za covid 19 zakomye mu nkokora uburyo bw'imikorere.
Intambara yo muri Ukraine na yo yateye ingaruka zihariye cyane cyane ku nyongeramusaruro n’ubwikorezi bw'ibicuruzwa hakazamo n’ihindagurika ry'ibihe (climate change) ryagabanije umusaruro wa bimwe mu bihingwa, ari yo mpamvu abaguzi baba bakwiye kumenya ibyo bahitamo igihe bagiye guhaha.
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ajya inama y’uko abaguzi bagira imyitwarire ijyanye n'uko ibiciro bihagaze ku isoko.
Ubuhinzi mu Rwanda bwari bwihariye uruhare rwa 25% by'umusaruro mbumbe wose w'igihugu mu gihembwe cya 2 cy'uyu mwaka. Gusa umusaruro wabwo ushingira ku buryo imvura n’izuba bisimburana. Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere giherutse gutangaza ko muri iki gihembwe cy'ihinga cy'umuhindo imvura itazaba ihagije nk'uko bisanzwe bimenyerewe muri iki gihembwe cyane ko ari cyo kibonekamo umusaruro utubutse ugereranije n'ibindi bihembwe.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru