Yanditswe Jul, 24 2021 18:46 PM | 28,543 Views
Mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, hafatiwe abantu 19 bari bamaze umwaka urenga basengera mu bwihisho bavuga ko badakozwa ibyo kubahiriza gahunda za Leta zirimo gutunga ibyangombwa, cyangwa gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Kuri ubu aba baturage barimo kwigishwa kugira ngo harebwe ko iyo myumvire yahinduka.
Bafashwe mu masaha ya mu gitondo. Muri aba harimo abagabo 5, abagore 10 n'abana bane. Nta muturage w'Akarere ka Nyagatare ubarimo kuko 15 muri bo ari abo mu Karere ka Ngoma, babiri bo mu Karere ka Bugesera, umwe wo mu Karere ka Gasabo n'undi wo mu Karere ka Muhanga.
Mu ihema bubakiye bo bita urusengero ni ho bari bamaze umwaka n'igice basengera, ndetse ubwo umunyamakuru yahageraga yasanze amasengesho arimbanije.
Gufatwa kw'aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage witwa David Bayingana ufite ubutaka bashinzemo ihema basengeragamo. Uyu muturage avuga ko yabanje gucumbikira babiri baje ari abafundi nyuma umubare wabo uza kugenda wiyongera, ariko ngo iki kibazo yakijeje mu nzego z'ubuyobozi.
Ibirebana no gutunga ibyangombwa birimo indangamuntu ntibabikozwa cyo kimwe n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ngo kuyubahiriza bihabanye n'imyemerere yabo.
Nyuma y'uko inzego zitandukanye zirimo n'iz'umutekano zari zimaze kugera aho aba baturage bari bakambitse, byabanje kugorana kugira ngo bemere kuhava. Kuri ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare aho barimo kwigishwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage Murekatete Juliet avuga hagiye gushwakwa uko basubizwa mu miryango yabo.
Uretse umuturage witwa Mbyariyehe Jean Damascene ukomoka mu Karere ka Ngoma wari kumwe n'umuryango we wose, abandi ni abatandukanye n'umuryango yabo harimo n'abataye abo bashakanye.
Abenshi muri aba bemeza ko nta dini cyangwa itorero na rimwe babarizwamo, mu gihe bamwe muri bo bavuga ko babarizwa muri itorero ry'abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru