AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Abagore n'urubyiruko bo muri FPR Inkotanyi bubakiye abatishoboye banaremera Intwaza

Yanditswe Jun, 05 2022 12:14 PM | 85,443 Views



Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi bubakiwe bakanaremerwa n'abagore n'urubyiruko bo mu Muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza, barashima umutima w'ubumuntu babagaragarije, ibi bikaba bibutsa umurava n'ubwitange bw'Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gikorwa cy'umuganda cyo kubakira Nyirahabimana Mariya wasenyewe n'ibiza utuye mu Mudugu wa Mututu mu Murenge wa Kibirizi, abagore n'urubyiruko bo mu muryango FPR-Inkotanyi, umwe wese uko abishoboye, bamwe barakata icyondo, abandi baravoma amazi, ari nako abandi batunda amatafari banahererekanye icyondo cyo kubakisha.

Uyu mubyeyi Nyirahabimana Mariya umaze amaze asaga 6 acumbitse n'abana be kubera ibiza byabasenye, ashima kuba batekereje ku mwubakira cyane ko ubuzima yari arimo bwo gucumbira butari bworoshye.

Nyuma y'umuganda aba bagore n'urubyiruko banaremeye ababyeyi b’Intwaza bane baba mu ngo zabo barimo abagore batatu n'umugabo umwe. Abaremewe bavuga ko byongeye kubibutsa umutima utabara w'ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye.

Uhagarariye urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza, umubyeyi Jeanne avuga ko uretse kubakira abatishoboye, bazanakomeza gufatanya n'urubyiruko mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'umuturange nk’imwe mu ntego Umuryango FPR inkotanyi wihaye.

Chairperson w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo akaba na Guveneri w'iyi Ntara, Kayitesi Alice ashima ibikorwa by'aba bagore n'uru rubyiruko bari mu Muryango FPR-Inkotanyi kuko byose bishyira imbere inyungu z'umuturage.

Mu byo aba bagore n’urubyiruko bashyikirije aba babyeyi b’Intwaza harimo by'umwihariko ibiribwa, imyambaro ndetse n'ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira