Yanditswe Sep, 20 2019 09:16 AM | 6,659 Views
Abagore n'abakobwa 400 bahoze ari inzererezi, barimo kugororwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera aho bamaze amezi 3,bishimira ko bamaze guhindura imyumvire n'imitekerereze yabo bagashima Leta yabashyiriyeho iki kigo.
Ni abakobwa n'abagore bari mu kigero cy'imyaka kuva kuri 12 kugera kuri 37 barimo kugororerwa i Gitagata. Bari mu matsinda atandukanye baganirizwa n'impuguke mu by'imitekerereze.
Hashize amezi 3 hashyizweho iki kigo cya mbere gifasha mu igororamuco ku bagore n'abakobwa bananiranye mu miryango, abataye abagabo babo n'abana, kubera impamvu zitandukanye.
Bavuga ko bahoze mu buzima bubi harimo gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga n'itabi, uburaya, ubuzererezi; ku buryo nta cyerekezo cy'ubuzima bari bafite.
Umwe muri bo yagize ati "Mu muhanda twanywaga ibiyobyabwenge,urumogi, tineri, kore n'itabi. Tukarya ibiryo ababosi (bosses) basigaje, ariko hano tumeze neza turoga, turambara, tukisiga, twaranabyibushye n'igikoma turakinywa. Abarwayi bakanywa amata, iyo ibirori byabaye turaseruka tukishima nk'abana bari mu rugo."
Undi avuga ko yigishijwe kubana neza n’abandi areka n’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Ati "Nje banyigisha uburyo ngomba kubaho neza nkabana na bagenzi banjye nkareka ibiyobyabwenge, banzana hano mu kigo cy'i Gitagata, ibiyobyabwenge bimaze kunshiramo ; ubu mba numva nifitiye ikizere cy'ejo hazaza."
Undi ati "Ikintu cyari cyaranteye kujya muri ubwo buzima ni uburara, ariko amasomo hano duhabwa ni ukuba twagenda tukagira inama bagenzi bacu, kandi ibyo dukuye hano ntibidupfire ubusa bikazatugirira umumaro."
Umuyobozi w'iki kigo, Uwajeneza Josephine, avuga ko aba bagore n’abakobwa bahabwa amasomo atandukanye ndetse n’imyuga mu gihe cy’umwaka bazahamara.
Yagize ati "Ni ukubafasha guhinduka mu mitekerereze n'imigenzereze icyo kikaba ari icyiciro kizafata amezi 6, umuntu agenda ahinduka kuko ntawahinduka ako kanya ; ikindi gice bakazafata kwiga imyuga nko guteka, ubudozi, iby'ubwiza cyangwa beauty."
Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco(NRS) ACP Gilbert R. Gumira avuga ko muri iki kigo cya Gitagata cyari gisanzwe cyakira abana bari munsi y'imyaka 18 bari mu buzererezi kugira ngo bagororwe, hashyizweho igice cyakira abagore n'abakobwa mu rwego rwo kubafasha kugaruka mu muryango no kubafasha kuva mu ngeso mbi.
Ati "Nta hantu twari dufite dushyira abo dusanze mu ngeso mbi zibangamira abaturage b'igitsina gore ni yo mpamvu twashatse ko mu kigo cya Gitagata igice kimwe cyajya cyakira igitsina gore, ikindi kikakira igitsina gabo kitarageza ku myaka 18 ndetse uretse abakobwa bari hagati y'imyaka 10 na 18 ubu tunakira n'abakobwa n'abadamu barengeje imyaka 18."
Iki kigo ubu kigororerwamo abagore n'abakobwa 400 n'abana 300.
Ni mu gihe no mu Karere ka Nyamagabe na ho hashize amezi 3 hatangijwe ikindi kigo cyo kigororerwamo urubyiruko rw'abasore 1500.
Ibi bigo bikaba bije byunganira icya Iwawa mu Ntara y'Iburengerazuba kigororerwamo abagera ku 4500 bahabwa ubumenyi ngiro butandukanye bubafasha kwiteza imbere bakava mu ngeso mbi. Kugeza ubu abamaze kunyura muri ibi bigo ngoraramuco basaga ibihumbi 20.
Inkuru mu mashusho
Jean Paul TURATSINZE
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru