AGEZWEHO

  • Abasaga ibihumbi 53 baciye mu bigo ngororamuco mu myaka 14 – Soma inkuru...
  • Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 – Soma inkuru...

Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe Dec, 03 2023 20:08 PM | 93,712 Views



Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo mu Muryango w'Abibumbye mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, bagaragaje ko hari igikwiye gukorwa ngo ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bihugu bakorera bwimakazwe.

Ibi barabivuga mu gihe bagiye kumara iminsi 5 mu Rwanda bari mu mahugurwa agamije gushakira ibisubizo uburyo abagore bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri ibi bihugu barushaho kwiyongera.

Aba bagore 20 baturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi, babigaragaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi maze bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, bagaragaza ko nk'abagore bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha bya Jenoside ahariho hose ku Isi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi