Yanditswe Mar, 08 2018 21:14 PM | 12,577 Views
Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance aravuga ko n’ubwo hari intambwe abagore bamaze gutera mu kwizamura mu nzego zose, ari ngombwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo igihugu gihanganye nabyo muri iki gihe birimo umwanda, imirire mibi no kugwingira kw'abana. Ibi yabivuze ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw'igihugu ukaba wabereye mu karere ka Muhanga.
Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance witabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ashima intambwe bagezeho muri rusange ariko akabibutsa ko bagomba kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo binyuranye igihugu gifite. Yagize ati,..."Tukanga yuko abana bacu bagira umwanda cyangwa imirire mibi, turabishoboye nitugihagurukira kizacika kugwingira n’umwanda. Ni ibintu tugomba guhagurukira n’amashyirahamwe y’abagore, inama y’igihugu y’abagore tubumvishe ko bagomba kubyitaho yego babazwa byinshi ariko urumva gutakaza umwana akiri muto nk’uko Perezida yabibwiye abayobozi mu mwiherero biragoye kumugarura."
Abinyujije ku rubuga rwa Twiter, madamu wa Perezida wa Republika Jeanette Kagame yagize ati, "KURI UYU MUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE ABAGORE DUSUBIZE AMASO INYUMA TUREBE IBYAKOZWE, TUNASHYIRE UMUHATE MU BIRI IMBERE DUKWIYE KUGERAHO TWIZEZA ABAGORE UBURENGANZIRA BWABO NO GUHANGANA N'IBIBAZO BIRI MU IHAME RY'UBURINGANIRE"
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore hanahembwe abakobwa 10 b’inkubito z’icyeza babaye indashyikirwa mu gutsinda amasomo mu mashuri yisumbuye, ndeste abakobwa n’abahungu 142 bize amasomo y’ubumenyingiro bagenerwa ibikoresho by’ibanze bizabafasha mu gutangira imirimo.
Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru