AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abagore b’abakuru b’ibuhugu muri Afurika mu rugamba rwo kugira Afurika itarangwamo SIDA

Yanditswe Dec, 02 2019 18:20 PM | 6,448 Views



Abakobwa b'abangavu n'abagore bakiri bato ibihumbi 6,200 ni bo bandura virusi itera SIDA buri Cyumweru ku isi, ikibazo abagore b'abakuru b'ibihugu bo kuri uyu mugabane w’Afurika basanga kigomba guhagurukirwa ku buryo bigera muri 2030 intego ya Afurika yo kugira umugabane utarangwamo SIDA yaragezweho.

Ku myaka 25, ni bwo Sylivie Muneza yamenye ko afite virusi itera SIDA. Kuva icyo gihe kubyakira byaramunaniye ariheba ndetse agera aho yifuza kwiyahura gusa ntiyabigeraho. Gusa, nyuma yaho hari umwanzuro yafashe

Yagize ati ‘‘Byabaye ngombwa ko twiyegeranya ndibuka twari mu Mujyi wa Kigali twegera Leta y'u Rwanda tuyereka ikibazo dufite by'umwihariko ikibazo cy'imiti cyari kigoye cyane, n'ihezwa n'akato byadukorerwaga mu baturanyi byari bigoye ndetse n'abana bacu b'ipfubyi bari aho bacyeneye kubaho. Leta yageze aho iratwumva isanga natwe tugomba kuvamo abantu nk'abandi. Icyihutirwaga byari ukudushakira umuti, mu by’ukuri Leta y'u Rwanda yaduhaye umuti, tuwubonera ubuntu rwose ni munshimirire iki gihugu cyacu cy'u Rwanda.

Kugeza muri uyu mwaka wa 2019, uyu Sylivie Muneza ni umwe muri miliyoni 24.5 z'ababafite virusi itera SIDA bagerwaho n'imiti kuri miliyoni 37.9 bafite iyo virusi ya SIDA kurwego rw'isi.

U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika byagerageje guhangana n'iki cyorezo cya SIDA ku buryo kiri ku kigero cyishimiwe na bamwe mu bagore b'abakuru b'ibihugu binyuranye byo muri Afurika bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya icyorezo cya SIDA yatangiye imirimo yayo i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Madamu wa Perezida wa Pepubulika Jeannette Kagame yavuze ko hari impamvu zikibangamiye ingamba ku kurwanya icyorezo cya sida muri Afrika.

Yagize ati ‘‘Mu Rwanda kugeza muri 2018 ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutseho 83% ndetse n'ipfu ziterwa na SIDA zagabanutseho 82% mu myaka 20 ishize. Bashyitsi bahire kwishimira ibyagezweho bigomba kujyana no gusesengura byimbitse iby'urugendo rwacu. Ni uburyo bwo kugira ibiganira bihamye cyane no kubibazo biterwa n'ubusumbune hagati y'abagabo n'abagore bituma n’ubwo dukomeza gukora cyane bisubiza uyu mugabane inyuma mu rwego rwo guhangana no gusubiza ibibazo bya SIDA bibangamiye abantu bacu.’’ 

Madamu wa Perezida wa Congo-Brazaville Antoinette Sassou N'guesso yemeza ko ihuriro ryabo ayoboye rizafasha uyu mugabane kugera ku ntego wihaye wo kugira Afurika idafite SIDA muri 2030.

Ati ‘‘Iri huriro ryo mu rwego rwo hejuru rigiye kudufasha binyuze mu biganiro  tubashe kungurana ibitekerezo  ku ruhare n'inshingano rw'abagore b'abakuru b'ibihugu  bya Afurika duhereye ku rwego rw'igihugu, akarere no ku isi hose mu kurwanya agakoko gatera SIDA n'icyorezo  cya SIDA. Gushyira ku mugaragaro imbogamizi z'ingenzi, amasomo twavanamo n'amahirwe ahari yafasha mu guca burundu icyorezo cya SIDA bitarenze mu mwaka wa 2030. Gushyiraho no kunoza ubufatanye  mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri gahunda zose z'ubuzima n'iterambere.’’

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigega  mpuzamahanga gishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, igituntu na malariya, Global Fund, Dr. Donald Kaberuka avuga ko n’ubwo ubukungu bw’ibihugu bwakomeje kuzamuka neza muri iyi myaka, ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’ubuzima y’ibihugu  binyuranye ntiyigeze izamurwa ndetse ibihugu byinshi iyo ngengo y’imari n’uburezi ikaburizwamo kubera ibibazo by’umutekano muke.

Mu nama yabereye Abuja, abari bayirimo biyemeje ko ingengo y’imari y’ubuzima izamurwa ku kigero cya 15% gusa ngo ibihugu byinshi byarinumiye.

Ati ‘‘Mu gace ka sahel ingengo y'imari y'umutekano igenda irushaho kumira ingengo y'imari y'ubuzima. Muri ibyo bihugu byugarijwe n'ingaruka z'iterabwoba bafite imitwe nka boko haram n'indi ituruka mu majyaruguru, nko muri Chad, Cameroon ya ruguru, amajyaruguru ya Nigeriya , Bukina Faso , Mali n’ahandi. Iingengo y’imari iremerewe n'ibyo bikorwa bituruka hanze.’’

Abagore b'abakuru b'ibihugu bitabiriye iy'inama mpuzamahanga kuri SIDA n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ICASA barimo uwa  Botswana Neo Jane Masisi, Hinda Deby Itno wa Chad, uwa Niger Aissata Issoufou Mahamadou, Rebecca Akufo-Addo wa Ghana  n'uwa Congo Brazaville Antoinette Sassou N'guesso uyoboye iri huriro ryabo rimaze imyaka igera kuri 17.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira