AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abagore 5 muri buri karere binjiye mu Nama Njyanama

Yanditswe Nov, 13 2021 18:29 PM | 102,709 Views



Kuri uyu wa Gatandatu hirya no hino mu turere habereye amatora y’abajyanama batanu b’abagore bangana na 30% by’abagize inama njyanama y’akarere.

Bamwe mu bitabiriye aya matora basabye abatowe kuzibanda ku cyateza imbere umugore ndetse n’umwana w’umukobwa muri rusange.

Imbere y'inteko itora igizwe n’abagize inama njyanama z’imirenge igize buri karere,umukandida yahabwaga igihe cy'iminota itanu yo kwiyamamaza agaruka kubyo azageza ku baturage, mu gihe yaramuka agiriwe icyizere.

Abagore batanu bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere ni bo batowe nk'uko biteganywa n'itegeko nshinga rya Republika y'u Rwanda.

Aya matora yakozwe mu ibanga aho utora yahabwaga urupapuro ruriho amazina n'amafoto y'abakandida akajya mu bwihugiko agahitamo abo atora ariko batarenze batanu.

Bamwe mu batowe baba abagiye muri njyanama bwa mbere ndetse n'abatorewe indi manda, bavuga ko bazaharanira igiteza imbere abaturage by'umwihariko abagore n'abakobwa.

Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye abatowe gutanga umwanya wabo n’ibitekerezo mu gufata ibyemezo byagirira uturere bahagarariye akamaro.

Nyuma yo gutora abagore bangana na 30% by'abagize njyanama, biteganyijwe ko amatora azakomeza taliki ya 16 z'uku kwezi aho hazaba hatorwa abajyanama rusange 8 kuri buri karere.


Dorocy Mbabazi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama