AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abagonzwe n'ibinyabiziga n'abonewe n'inyamaswa mu ihurizo ryo kubona indishyi

Yanditswe Sep, 29 2022 14:45 PM | 121,574 Views



Mu gihe Ikigega cyihariye cy’Ingoboka kivuga ko mu myaka 10 ishize kimaze kwishyura miliyari 8 Frw, hirya no hino mu gihugu abaturage barasaba ko ibibazo gishinzwe gukurikirana byashakirwa umuti urambye.

 Ibibazo bagaragaza cyane ni ibijyanye n’inyamaswa zonera abaturage zivuye muri ibyo byanya ndetse n’ibijyane n’ibinyabiziga bigonga abantu ntibimenyekane, ibindi bagasanga bidafite ubwishingizi.

Mu byanya bikomye birimo pariki z’igihugu, imwe mu migezi n’ibiyaga ndetse n’amashyamba kimeza habarirwamo inyamaswa zitandukanye zirimo indyanyama n’indyabyatsi. Zimwe muri izi nyamaswa zirasohoka zikonera abaturage abandi zikabahutaza.

Ni na ko mu mihanda yo hirya no hino mu gihugu hagenda habera impanuka z’ibinyabiziga bigakomeretsa abaturage, abandi bakahaburira ubuzima. Bimwe muri ibi binyabiziga, biteza impanuka bikigendera ntibimenyeka, hakaba n’ibyo basanga bitagira ubwishingizi.

Bizuwiteka Ignance umuturage mu Murenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi yagonzwe, mu mwaka wa 2016 yagonzwe na moto arakomereka ndetse akurizamo ubumuga bwa burundu.

Ntiyigeze amenya uko yageze kwa muganga dore ko yamaze ukwezi ataragarura ubwenge. Uwamugonze yahise ata moto ariruka, ntiyamenyeka. Ikibazo cy’uyu Bizuwiteka cyakorewe dosiye ariko magingo aya ntarahabwa indishyi.

Ni na ko bimeze kuri Mukabaranga Emma n awe utuye mu Karere ka Kamonyi. Yagonzwe na moto idafite ubwishingizi imusigira ubumuga akaba amaze amezi 4 yivuza nta bufasha ahabwa bw’abamugonze.

Mukabaranga Emma we yagize ati “Ubu sinshobora kwikarabya,sinshobora kwitamika,sinshobora kugira ikintu na kimwe nkora hiyongereyeho na dépense y’amafaranga twishyuye kwa muganga kubaho birangoye,abo bose bangonze bo bakomeje gukora imirimo yabo ikagenda neza nta kibazo njyewe udufaranga nari narazigamye naradukoresheje turashira ngurisha amatungo yanjye arashira abana banjye bamwe baramfashije imishinga yabo irahagarara ubu maze gutanga amafaranga ari hejuru ya miliyoni 2 kuko i Kanombe natakajeyo amafaranga menshi.”

Ku ruhande rw’abaturiye ibyanya bikomye birimo amaparike, imigezi n’amashyamba cyimeza bavuga ko inyamaswa ziza kubonera, ariko indishyi bahabwa bemeza ko idahura n’agaciro k’imyaka n’ibindi bikorwa baba batakaje.

Valens Ndahayo w’i Musanze ati « Ikibazo dufite ni icy’inyamaswa zidasiba kutwonera umunsi ku munsi kuturiha baraturiha ariko mwadukorera ubuvugigiza bakahazitira kuko ntizisiba na rimwe. Umuhinzi aba yashoye menshi imbuto, yarahenze n’abakozi, imvaruganda yaruriye ubu igeze kuri 800 ugasanga umuhinzi ari kugwamo cyane. »

Mugenzi we Byiringiro Daniel ati “Igihombo cyo kirahari kuko nari narashoye amafaranga ngura imbuto y’ingano ariko Ikigo cya SGF cyaranyishyuye ibihumbi 200 icyo twifuza ni uko parike yazitirwa ntizijye zigaruka kutwonera.”

Ikindi bavuga ko kibabangamiye ni ukuba izi ndishyi zitinda, ndetse hari n’abo izo nyamaswa zisagarira zikabasigira ubumuga, iterambere ryabo rikarushaho kuzahara

Hategekimana Leonard wo mu Karere ka Musanze aravuga uburyo umuhungu we yavunwe n’imbogo.

Ati “Umuhungu wanjye witwa Nizeyimana Enock yabyutse mu gitondo ajya kureba imyaka ye haruguru agezeyo abona imbogo 3 haruguru indi yasigaye mu murima ari gutambagira iba yamwirukankanye birangira imutikuye, umugongo waracitse ubu yari atangiye kumva, ariko narategereje ubu sinzi ukuntu ibintu bimeze, yirirwa afashe agakoni ntarenga irembo ariko kugeza ubu nta kintu kirakorwa kuri uwo mwana.”

Ku bonerwa n’inyamaswa, inzego z’ibanze zisabwa gukora raporo y’ubwone cyangwa ibyangijwe n’izo nyamaswa, igashyikirizwa ikigega cyihariye cy’ingoboka nacyo cyikazaza gukora ubugenzuzi.

Aba bayobozi bavuga ko hari igihe batanga iyi raporo abakozi b’ikigega bagatinda kuza gukora ubugenzuzi n’igihe baziye bagasanga ibimenyetso byarasibanganye bikagorana kwishyura.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, Tuyizere Jean Pierre, asanga ibi bikwiye gukosorwa kandi n’ibiciro bigenderwaho mu kwishyura abaturage bikavugururwa hagendewe ku biri ku masoko mu Rwanda kuko inyongeramusaruro zahenze.

Hagize ati “Hari igihe tubarira umuturage ko yonewe ibirayi ntiyihangane, ibirayi akabikura iyo baje gusanga ari intabire ntabwo bamwishyura. Ikindi umuturage dushobora kumubarurira ingano uyu munsi we akaba ashaka guhinga vuba vuba ntiyihangane agahita ahinga kandi yari yonewe, baraza bagasanga ibimenyetso byarasibye ntabwo bamwishyura kuko niba umuturage adutabaje tugafata icyumweru tukajyayo, hakazaza n’abandi baza kugenzura bifata igihe kirekire umuturage akaba ari kuhadindirira. Ni yo mpamvu twifuza ko izo nzego zajya zihurira kuri ubwo bwone niba ari akagari, umurenge, RDB na SGF twese tukahahurira ibyo twemeje ko byonwe ako kanya bigahita bijya muri procedure yo kwishyurwa.”

Umuyobozi Mukuru w’ikigega cyihariye cy’ingoboka Nzabonikuza Joseph asobanura ko gutinda kwishyura abaturage biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kutabonera amakuru ku gihe.

Ati  “Niba habaye kugaragaza ibyangiritse uko bingana inzego z’ibanze zikaduha amakuru, mbere y’uko ayo mafaranga asohoka tuba tugomba kureba koko niba ayo makuru twahawe n’inzego z’ibanze ajyanye n’ibigaragara. Abakozi bacu bahora bazenguruka hirya no hino aho ikibazo cyabaye tukaganira n’umuturage tukareba ibimenyetso yagaragaje tukareba n’izi nzego z’ibanze hanyuma icyo duhuriyeho umuturage akishyurwa. Ntabwo rero amakuru ashobora kutugeraho ngo turenze icyumweru cyangwa iminsi nk’itatu tutaragerayo.”

 Ku bijyanye n’abagonzwe n’ibinyabiziga, umuturage amenyekanisha impanuka, polisi igakora inyandiko mvugo  z’uko impanuka yagenze  n’abatangabuhamya, inyandiko zigaragaza amafaranga yose yatakaje mu kwivuza, ingendo, n’ubumuga yasigaranye, dosiye yamara kuzura umuturage  akayohereza muri iki kigega akishyurwa.

Ku kijyanye n’amafaranga y’indishyi ahabwa abaturage, Nzabonikuza Joseph avuga ko mbere ibiciro bibarirwaho byavugururwaga rimwe mu myaka ibiri ariko muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023 ngo bivugururwa buri gihembwe.   

Yagize ati “Muri iyi myaka ya nyuma tubona ko ibiciro bigenda birushaho guhindagurika, byatumye natwe dufata icyemezo ko buri gihembwe tubisubiramo twifashishije imibare yo mu Kigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyangwa amakuru tubona mu nzego zishinzwe ubuhinzi cyangwa ubworozi kugira ngo umuturage abone ingurane ikwiye.”

Ikigega cy’ingoboka cyihariye cyatangiye muri 2012. Mu myaka 10 ishize iki kigega cyakiriye dosiye 23,370 z’abahohotewe n’inyamaswa.  Izishyuwe ni dosiye 21,632 zatanzweho amafaranga y’u Rwanda miliyari 2 na miliyoni zisaga 700. Muri iyo myaka kandi  iki kigega kimaze kwakira dosiye 2,360 z’abagonzwe n’ibinyabiziga ariko izishyuwe ni 2,059 zatanzweho amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 5,5.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura