AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abagize umuryango basabwe guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe Nov, 25 2020 17:43 PM | 84,847 Views



Abagize umuryango basabwe guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina kuko ari inzitizi ikomeye ibangamiye uburenganzira n'umutekano w'ikiremwamuntu. 

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu hatangijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 yo kurwanya iri hohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bamwe mu baturage bahuriza ku kuba amakimbirane mu muryango ari yo akenshi aba intandaro y’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira ahanini abagore n’abana abakobwa.

Ku rundi ruhande, hari abahamya ko kwimakaza imibanire myiza ari byo bibafasha kwirinda iryo hohoterwa.

Raporo y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020,hakiriwe ibirego by'ibyaha by'ihohoterwa bingana na 10,842. Muri ibyo higanjemo ibyo gusambanya abana bigera ku 4054, abantu 86 bishwe na bo bashakanye, abantu 803 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, abandi 48 barihekura.

Ibyo byaha ngo byiyongereye ku kigero cya 19, 62% ugereranije no mu mwaka wabanje wa 2018/2019 ahabonetse ibyaha 9063.

Mu gutangiza ubukangurambaga bw'iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RIB yasabye abantu kureka ibyo byaha kuko biba intandaro y’impfu mu miryango.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yasabye abagize umuryango guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko zimwe mu mpamvu zitera ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa harimo ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibisigisigi by’umuco bisumbanya abana ku nshingano zihabwa uw’umuhungu n’umukobwa ndetse n’abatumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bya Isange One Stop center 44 bitanga ubufasha ku bahuye n'ihohoterwa. Insanganyamatsiko y'ibikorwa bijyanye no kurwanya ihohoterwa yibanda ku kubaka umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama