AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Komisiyo Duclert irifuza gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe Jun, 30 2021 18:07 PM | 30,274 Views



Abagize komisiyo y’Ubufaransa yitiriwe Prof. Vincent DUCLERT  yacukumbuye uruhare rw’icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi, baratangaza ko bifuza gushyiraho ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha amateka nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi no guhangana n’ihakana n’ipfobya rya jenoside.

Ni nyuma y'ibiganiro byahuje abagize iyo komisiyo n’ubuyobozi bw’imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Vincent DUCLERT uri mu Rwanda n’itsinda ryakoze iyi raporo, kuri uyu wa Gatatu yabonanye n’abayobozi b’imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nka IBUKA, AVEGA, AERG na GAERG bagirana ibiganiro ndetse abashyikiriza kopi ya raporo ya komisiyo DUCLERT.

Ari kumwe na bagenzi be umunani bari muri komisiyo y’Ubufaransa yacukumbuye uruhare rw’icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi, Prof Duclert yasuye kandi urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, ndetse n’ubusitani bwitiriwe Kwibuka, jardin de la mémoire.

Prof. Vincent Duclert avuga ko we na bagenzi bifuje guhura n’ubuyobozi bw’imiryango y’abarokotse kugirango bashimangire ubufatanye ngo kuko ubushakashatsi bugamije kumenyekanisha ukuri ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi bugomba gukomeza.

Yagize ati “Twifuzaga kubagaragariza ko ibyo twakoze twabikoze tugamije gushyira ukuri ahagaragara kabone nubwo ari ukuri kubabaje ku gihugu cyacu, ariko nanone kuba Umufaransa nyabyo ni ukwemera ukuri ugaharanira ko amahano nk’aya atakwisubiramo kuko twagaragaje uruhare ruremereye kandi rw’agahomamunwa abategetsi b’Ubufaransa, bagize mu mugambi wagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi.”

“Ariko nanone icyo tuvuga ni uko ubushakashatsi bugomba gukomeza kandi ko ukuri ari kumwe, bityo ko izo ari inshingano dukwiye gufatanya kuko ari ingenzi.”

Perezida w’umuryango IBUKA, Egide Nkuranga avuga ko ibi ari ibintu byakiriwe neza n’imiryango y’abarokotse kandi ngo hari imishinga migari impande zombi zifuza gufatanya.

Ati “ Icya mbere komisiyo Duclert yahaye agaciro imiryango y’abacitse ku icumu mu gikorwa bakoze. Icya 2 tubibonyemo ni ubufasha kuko nubwo iriya raporo bari barayitanze n’ahandi ariko natwe barayiduhaye bigaragaza ko bifuza ko ibirimo tuzaba muri bamwe bazabikoresha kandi twabiganiriyeho”

“Ariko noneho hari n’ibyo bifuza ko byakomeza nyuma yo gusohoka kwa raporo kandi bifuza ko tuzakorana. Muri raporo hari icyifuzo batanze y’uko bashyiraho ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi[centre international de recherches] I Burayi, I Paris, ariko bifuza ko nyine twabafasha kuyishyiraho kuko ibyo bazakora cyane cyane ni ubushakashatsi bushingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi. Nicyo kintu cya mbere bifuza ko dukomeza gukorana.”

Mu mbwirwaruhame y’amateka yavugiye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali tariki 27 Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasabye ibindi bihugu gushyira ahagaragara inyandiko zifite aho zihuriye n’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi kugirango ubushakashatsi bukomeze mu nyungu z’ukuri n’ubutabera.

Yagize ati “Uyu munsi mpagaze iruhande rwanyu nciye bugufi kugirango nemere uburemere bw’uruhare twagize. Ni nako kandi tugomba gukomeza ubucukumbuzi no kugaragaza ukuri binyuze mu murimo w’abashakashatsi n’abahanga mu mateka. Kwemera ayo mateka ni ugukomeza gutanga ubutabera dukora ku buryo nta muntu ukekwaho jenoside n’umwe wacika ubutabera.”  

Komisiyo Duclert ishyikirije raporo yayo imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yo kuyigeza kuri Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we Emmauel Macron ndetse ikaba yaranakiriwe neza na guverinoma z’ibihugu byombi, kimwe na raporo Muse yo yakozwe ku busabe bw’u Rwanda.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m