AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abagize ihuriro ry’inzego z’ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu biyemeje guhangana n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe Jun, 17 2022 19:44 PM | 128,572 Views



Abagize ihuriro ry’inzego z’ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu, basoje inama y’iminsi ibiri biyemeza gufatanya mu guhangana n’ingaruka zicyorezo cya Covid-19.

Uyu mwanzuro ugaragaza uburyo kurwego rw’isi hatabayeho gusaranganya neza inkingo z’icyorezo cya COVID-19 hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye

Imwe muriyi myanzuro iravugwa n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Malawi, Scader Louis, Komiseri wiyo Komisiyo muri Nigeria Jamila Isah Emika na Komiseri Meng Foon wo muri New Zealand bose bavuga ko iyi myanzuro ya Kigali yafashwe iramutse ishyizwe mu bikorwa, izabafasha guhangana n'ingaruka za COVID-19.

Itangazo rya Kigali ni ukwiyemeza kw'inzego z'ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu bikoresha ururimi rw'icyongereza Commonwealth bivuga ko mu gihe byiyubaka nyuma y'icyorezo cya COVID-19 twiyemeje kuzahuka byihuse bivuga ko nta guheza abafite ubumuga n'abatishoboye ahubwo ko bazafatanya nabandi mu mitegurire, ishyirwa mu bikorwa ndetse no gukurikirana uburyo bishyirwa mu bikorwa.

Ku birebana n'abatishoboye icyagaragaye nuko uburinganire ari ngenzi kandi n'ijwi ry'abo rikaba rigomba kumvikana cyane nk'abafite ubumuga, abakene abantu babonerewe bagomba guhabwa ijambo ndetse hagateganywa n'amikoro kuri abo baturage.

"Tugomba gufatanya n'inzego za Leta z'ibihugu bitandukanye niba bemera ibikubiye muriyi nyandiko twanagera kure ndetse iyi myanzuro yanagerwaho na mbere y'imyaka 2 turimo kuvuga itaragera."

Kuba u Rwanda arirwo rwahawe kuyobora iri huriro, Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire avuga ko afite icyizere ko iyi myanzuro izagerwaho.

Abagize iri huriro rigizwe n'ibihugu  46 bigize uyu muryango ni bamwe mubazitabira inama ya CHOGM igizwe n'ibihugu 54 bikoresha ururimi rw'icyongereza Commonwealth itegerejwe hano i Kigali ku italiki 20 Kamena 2022.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize