AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwasabwe kutajenjeka mu kwirinda SIDA – Soma inkuru...
  • Sena yasabye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by'imijyi ryihutishwa – Soma inkuru...

Abagize Inteko ishinga amategeko za Tanzania, Nigeria na Ghana bagiranye ibiganiro na Mukabalisa

Yanditswe Nov, 23 2021 17:03 PM | 44,718 Views



Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko z’ibihugu bya Tanzania, Nigeria na Ghana bagiranye ibiganiro na Perezida w’umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille byari bigamije gutsura umubano n’ibyo bihugu.

Ni ibiganiro ahanini byibanze ku kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byashyira hamwe mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, uburyo ihame ry'uburinganire ryimakajwe mu Rwanda n'ibindi.

Abayoboye amatsinda ya bamwe mu bagize inteko zishinga amategeko z'ibihugu bya Tanzania, Nigeria na Ghana bashima intambwe u Rwanda rugezeho mu guha abagore ijambo .

Ku nshuro ya 17 mu Rwanda harabera inama ihuje abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Afurika bihuriye mu muryango wa Commonwealth. Kimwe mu bizigirwa muri iyi nama ni uburyo bwo guhangana n'imihindagurirkire y'ikirere. 

Perezida w''Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'abadepite, Donatille Mukabalisa avuga ko abahagarariye inteko zishinga amategeko mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth bafite umukoro ukomeye wo gushishikariza guverinoma zabo gushyira umukono ku masezerano agamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gihanga n'imihindagurikire y'ikirere

Mu rwego rwo kunoza umubano hagati y'inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Tanzania Nigeria na Ghana ndetse n'u Rwanda, humvikanywe ko hagiye gushyirwaho amatsinda y'ubushuti aya akaba ziga ku mikoranire inoze y'uburyo inteko zo muri ibi bihugu uko ari bine zakwigiraniraho mu nzego zitandukanye.

Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

EU yageneye u Rwanda miliyari 20 Frw yo gushyigikira kugarura amahoro muri Cabo

Abaganga bo muri Israel bavuye abarwaye indwara yo kujojoba mu Bitaro bya Ruheng

Amajyepfo: Hari poste de sante zitagikora kubera imikoranire itanoze na RSSB

Rusizi: Hatashywe ibiraro bitatu byo mu kirere

DRC ikomeje kotswa igitutu ngo yemere ibiganiro na M23

Ubuzima: Leta irimo gushaka uko yakongera umubare w'ababyaza n'abavura