AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Abageze mu za bukuru baravuga ko biteguye kwakira urukingo rwa 2 rushimangira rwa Covid19

Yanditswe Aug, 05 2022 19:09 PM | 71,915 Views



Abageze mu za bukuru baravuga ko biteguye kwakira urukingo rwa 2 rushimangira, kuko bamaze kubona akamaro ko kwikingiza Covid-19, ni mu gihe Minisiteri y'ubuzima ivuga ko mu cyumweru gitaha hazatangira gahunda yo gutanga urwo rukingo mu rwego rwo gukomeza guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali abantu ni urujya n'uruza, abandi bari mu mirimo itandukanye, uku siko byari bimeze mu bihe bishize ubwo icyorezo cya covid-19 cyazengerezaga isi n'u Rwanda rurimo.

Gukingira abaturage mu buryo bwuzuye bukurikije amabwiriza y'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima, ni kimwe mu byatumye abantu basubira mu bikorwa bitandukanye batikanga.

Hakingiwe abaturage kuva ku bafite imyaka 12 kuzamura, abafashe urukingo rwa mbere bageze ku kigero cy' 100% , abafashe urwa mbere n’urwa 2 ni hafi 99% mu gihe abahawe n’urwa 3 rwo gushimangira bageze kuri 72% . 

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko mu cyumweru gitaha hazatangira gutangwa urukingo rwa kabiri kwishimangira, ni ukuvuga urukingo rwa 4 rwa covid 19. 

Uru rukingo rukazahabwa cyane cyane abantu bakuze bafite imyaka 60 kuzamura.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko abantu bakuze aribo barebwa cyane n'iyi gahunda yo kwishimangiza bwa kabiri.

"Niyo gahunda ihari kuko abantu bafashe urukingo rwa mbere rushimangira barengeje amezi 4 babonye urwo rukingo, bivuze ko ubudahangarwa bwabo bugenda bugabanuka ariko mu mezi ashize virusi ya Omicron yari igihari bigaragara ko abantu bakuze bafite intege nke, aribo bagenda bazahazwa n'iyi virus aribo cyane cyane dushaka guha urukingo rwa 2 rushimangira kugirango tubongerere ubudahangarwa."

Bamwe mu bakuze baganiriye na RBA bavuga ko biteguye kwakira uru rukingo rwa 2 rwo gushimangira kuko babonye akamaro ko kwikingiza mu buryo bwuzuye.

Hakizimana Emmanuel ati "Urwo rukingo turwakiriye neza cyane kuko ukurikije ukuntu covid19 yaje ifite ubukana nta muntu uva mu rugo ariko nyuma yo kwikingiza ubuzima bwagiye bugaruka neza. Bityo kuba bavuga ko twishimangiza urukingo rwa 2 turwiteguye neza cyane ntakibazo kabisa kuko nta kibazo zadutwaye."

Uwamariya Beatha we yagize ati "Narishimangije n'ubu mfite agapapuro hano. Leta nayishimira kuko iturinda ko twarwara izo ndwara kandi tunisaziye."

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko 80% by'abantu bahitanywe na covid-19 ari abantu bari hejuru y'imyaka 50, iyi ikaba ariyo mpamvu yo gutanga urukingo rwa kabiri rwo gushimangira hibandwa ku bakuze.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu