Yanditswe Dec, 31 2021 16:42 PM | 76,535 Views
Hagamijwe
kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa cyane cyane ubw'inyama muri iyi minsi mikuru
isoza umwaka, uyu munsi abagenzuzi b'ubuziranenge b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe
Ubugenzuzi bw'ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA)
bakoze Ubugenzuzi bw'ubuzirange bw'inyama mu isoko rya Kimironko.
Muri iri soko bahafatiye inyama z'inka 8 zihwanye n'Ibiro 720 zabazwe zidapimwe, banafatira ibiro 52 by'inyama zari mu mafrigo zatakaje ubuziranenge nyuma yo
kumaramo igihe kinini aho zari zatangiye kunuka.
Ubuyobozi bwa RICA bwavuze ko izi nyama zafashwe zitujuje ubuzirange, zigiye kumenwa ahabugenewe hakurikijwe amabwiriza yo kurengera ibidukikije.
Ubuyobozi bwa RICA bwasabye abacuruzi b'ibiribwa cyane cyane ab'inyama kurangwa n'isuku aho bakorera, kugira icyemezo cy'ubuzima gitangwa na muganga wemewe no gucuruza inyama zapimwe kandi zifite inkomoko izwi.
Bwasabye kandi abaguzi gushishoza bakagura inyama zujuje ubuziranenge ni ukuvuga izapimwe na muganga w'amatungo wemewe, kandi zavuye mu mabagiro azwi anafite ibyangombwa biyemerera gukora.
Mu gukomeza kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa no kurengera abaguzi, abagenzuzi b'ubuziranenge ba RICA bakomeje iki gikorwa hirya no hino ku masoko atandukanye mu gihugu.
RICA kandi yavuze ko abacuruzi bagomba gushyira ibiciro ku bicuruzwa no gutanga inyemezabwishyu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru