Yanditswe May, 07 2018 22:16 PM | 29,977 Views
Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe
w'abadepite Hon Donatille Mukabalisa afungura inteko rusange y'ihuriro
ry'ubugenzuzi bw'imari mu bihugu bya Áfurika bikoresha ururimi
rw'icyongereza (African Organization of English
Supreme Audit) yashimiye uruhare inzego zishinzwe ubugenzuzi bw'imari ya Leta
zigira mu gucunga neza imikoreshereze y'imari n'imitungo by'ibihugu no gukorera
mu mucyo.
Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta mu Rwanda Obadiah Biraro avuga ko
imikorere myiza y'urwego rw'ubugenzuzi bw'imari n'umutungo by'igihugu byatumye
hari intambwe iterwa mu kurwanya
inyerezwa ry'imari n'umutungo by'igihugu.
Perezida w'Inteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite Hon Donatille
Mukabalisa yavuze ko izo nzego zifasha inteko mu nshingano zazo kandi zigatuma
habaho gukorera mu mucyo
Iyi nteko rusange izamara iminsi 5 hazanaganirwamo uburyo ikoranabuhanga ryafasha mu kunoza serivise zijyanye n'imikoreshereze y'imari hanaganirwe ku mbogamizi buri gihugu gihura na zo n'uburyo bwo gukumira ibyaha bijyana n'ikoranabuhanga.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru