Yanditswe Oct, 18 2019 16:46 PM | 30,792 Views
Abashinzwe kugenzura umutungo w'umutwe wa politiki mu Rwanda barasabwa kurushaho kwitwararika no kutitiranya umutungo bacunze n'uwabo bwite ndetse bagatangira raporo ku gihe kugira ngo hatagira n'undi wagerageza kuwunyereza.
Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu mu mahugurwa barimo agamije kubongerera ubushobozi ku micungire myiza y'umutungo n'imari by'umutwe wa politiki.
Inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Imiyoborere (RGB), Urwego rw'Umuvunyi zahagurukiye rimwe mu gufasha aba bashinzwe kugenzura umutungo w'imitwe ya politiki neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Burasanzwe Oswald avuga ko uru rwego rw’abagiye kujya bacunga umutungo w’amashyaka ari rushya ndetse ko ruzacyemura byinshi.
Raporo y'Urwego rw'Umuvunyi yakozwe hagati ya 2014 na
2018 igaragaza amakosa yakozwe n'amwe mu mashyaka ya politi nk'Ishyaka Green
Party bigeze gusanga ryarakiriye ibikoresho by'impano bifite agaciro ka
miliyoni zirenga 4 maze iri shyaka ririnumira kandi ibi ngo ntibyemewe.
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryo hari ubwo ryagurije amafaranga bamwe mu bayobozi nta mpapuro zibisobanura.
Senateri Karangwa Chrysologue wo mu Muryango FPR Inkotanyi yavuze ku ngaruka zishobora guterwa n’imicungire mibi y’umutungo w’amashyaka ya politiki.
Paul RUTIKANGA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru