AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abaganga bo muri Israel bavuye abarwaye indwara yo kujojoba mu Bitaro bya Ruhengeri

Yanditswe Dec, 01 2022 10:50 AM | 151,572 Views



Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri biri mu Karere ka Musanze, ababyeyi bafite uburwayi bwo kojojoba (Fistula) barashima ubuvuzi bahabwa n’inzobere z’abaganga zaturutse mu gihugu cya Israel.

Aba baganga baturutse muri Israel bamaze icyumweru mu bitaro bya Ruhengeri basuzuma bakanatanga ubuvuzi bw’iyi ndwara ku buntu.

Uyu mubyeyi w’imyaka 34, waturutse mu karere ka Rulindo, avuga ko amaze kubyara mu mwaka wa 2003 afite imyaka 14, ari bwo yarwaye indwara yo kujojoba. Ni uburwayi avuga ko bwamuzahaje.

"Muri iyo yose nari mbayeho nabi cyane bikabije. Nta muntu nabashaga kuvugana nawe kuko nabaga njyenyine, abantu bose baranyanze kubera ukuntu nabaga meze. Umugabo twabyaranye nawe yari yarigendeye gushaka undi mugore."

Ni mugihe mugenzi we, waturutse mu Karere ka Burera, amaranye imyaka 40 iyi ndwara yo kujojoba. Nawe yayirwaye afite imyaka 14 , ajya kubyara imfura. Ni indwara yatumye atongera kubyra kugeza ubu aho afite imyaka 54 y'ubukuru.

"Yari uwa mbere nari mbyaye, nawe bamukuramo yapfuye barimo kumbaga. Havuyemo inda cumi n'ebyiri (12). Nabaga nayitwaye bigashongonoka cyane ubwo ikavamo. Ahubwo byageze nyuma Imana iza kumpa akana kava mu nda y'undi wakabyaye arapfa, ndagafata ndakonsa ubu niko kana mfite, gafite imyaka 19."

Kuri ubu umwe muri abo babyeyi yagarutse ku bitaro bikuru bya Ruhengeri guhura n’itsinda ry’abaganga  bo mu gihugu cya Israel batangiye kumuvura mu mwaka wa 2017, kandi ngo ari koroherwa. Naho undi ategereje kubagwa n’inzobere z’abaganga ziri muri MMS Foundation, umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu. Gusa aba babyeyi ngo bafite icyizere cyo gukira nyuma yo kuzunguruka bivuza henshi mu buvuzi gakondo. Bavuga ko bafitiye icyizere izi nzobere bitewe n'ubunararibonye bwazo mu kuvura izi ndwara.

"Numvaga ko aribwo buzima bwanjye nzarinda mpfa ari uko nguko meze. Ariko nabashije kubona abaganga bo kutuvura. Byaroroshye, ndahamya ko ngomba gukira."

Undi nawe ati: "Kubera y'uko aba (abaganga) bo hanze bavuye benshi, mfite icyizere cy'uko nzakira. Nzabagwa ejo."

Asura ibikorwa by’aba baganga, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr.Ron Adam yavuze ko bikwiye gushyigikirwa.

‘’Iyi ni gahunda y’abaganga bo mu bitaro byo muri Israel byitwa Beilinson. Aba ni abantu bigenga batanga igihe cyabo ku bushake, kandi birashimishije. Rero ubutaha tuzareba uburyo dushobora gushyigikira iyi gahunda cyane cyane mu buryo bw’amafaranga”

Dr. Muhire Philbert uyobora Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri avuga ko ubufasha butangwa n’aba baganga ari ingirakamaro.

Ubu ni uburwayi butagira ubuvuzi bwagutse nkuko izindi ndwara mu Rwanda zigira ubuvuzi bwagutse. Abagaganga usanga babizi ni abaganga babihuguwemo mu buryo bwihariye kandi nabo baba ari bake. Niyo mpamvu rero iyo tubonye nk'umuganda w'abo baganga babizi, bifasha abarwayi cyane. Umurwayi umwe kumuvura ni ikintu kigoye, no gukirwa kwe ni ibintu bifata igihe hamwe no no kumukurikirana, ariko nyine baraza bakadufasha kandi abarwayi barakira. Turimo turakorana kugirango turebe uko bajya baza inshuro irenze imwe mu mwaka."

Inzobere z’abaganga bari muri uyu muryango wa MMS Foundation baheruka mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu mwaka wa 2019, aho babaze ababyeyi 12. Mu babyeyi 21 bamaze gusuzumwa indwara yo kujojoba muri uyu mwaka, batandatu gusa nibo bahita babagwa muri iki cyumweru, abandi bakazategereza indi gahunda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura