AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abaganga barasaba buri wese kutitiranya ibimenyetso bya COVID19 n'ibya malaria

Yanditswe Feb, 12 2021 07:35 AM | 33,294 Views



Abahanga mu by'ubuvuzi barasaba buri wese kwitwararika muri iki gihe cy'imvura akirinda kwitiranya icyorezo cya COVID19 n'indwara ya malaria kuko bimaze kugaragara ko kuyitiranya n'izindi ndwara bifite ingaruka zikomeye zirimo no kuba wahasiga ubuzima. 

Nyuma y'iminsi 5 ashyinguye nyirarume wishwe n'icyorezo cya COVID19, Hope Consolée tumusanze ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo aho yaje kwipimisha icyorezo cya COVID19.

Nubwo ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko nta koronavirusi yanduye, hari bimwe mu bimenyetso bya COVID19 yumvaga afite.

Yagize ati “Impamvu naje kwipimisha ni uko nafashwe n'umutwe urandya mu nda harandya n'umugongo urandya kandi ukandya mu buryo budasanzwe. Ikindi cyatumye numva ko ngomba kuza kwipimisha ngo ndebe ko ndwaye mfite abantu 3 tubana bari barwaye ariko barayikize. Noneho ubwo n'ahanini icyatumye nza ejobundi ku itariki 7 twashyinguye muyomba[marume] wari uyirwaye kandi nawe ataremeraga ko ayifite, yatwaraga ibikamyo biva Tanzania biza inaha. Ubwo rero kuva mvuye gushyingura nkurikije n'ibimenyetso nari mfite.. sinigeze nipimisha kuko abo tubana bajya kwipimisha ntabwo nari mpari.”

Iragena Florentine na we twasanze kuri iki kigo nderabuzima avuga ko hari ibimenyetso COVID19 ihuriyeho n'izindi ndwara cyane cyane Malaria.

Ati “Numvise ko COVID iyo uyirwaye ugira umushyitsi nk'uwa malaria ukagira n'umuriro ukababara n'umutwe nka malaria. Ariko COVID yo izana n'ibicurane no gukorora no kubabara mu gatuza.”

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Kinyinya Mureshyankwano Bernadette, avuga ko mu bagaragaza ibimenyetso abasaga 50% ibipimo byabo byerekana ko banduye koronavirusi.

Ati “Twebwe rero umurwayi iyo ageze aha turamwakira tukamwinjiza mu isuzumiro tukamuvura ariko dukurikije ibimenyetso tumusanganye. Tumufatira ibizamini rero birumvikana wenda ku zindi ndwara zitari COVID ariko iyo dusanze wenda nka malaria twacyekaga atayifite ubwo nyine duhita tumujyana muri serivisi yo gupima COVID. Ariko tugendeye ku bimenyetso kuriya gukorora, kuba afite umuriro, kuba acika intege mu by’ukuri 50% turababona.”

Inzobere z'abaganga zivuga ko izi ndwara zombi umuntu ashobora kuzirwarira icyarimwe cg se akazitiranya, ariko gutinda kwivuza COVID19 byo ngo bifite ingaruka nyinshi.  Dr. Menelas Nkeshimana, uri mu itsinda ryo guhangana n'icyorezo cya COVID19 mu Rwanda atanga inama ko indwara umuntu akeka zose yajya azipimisha zose kandi vuba.

Ati “Ubu turabijyanirana; umuntu wese ufite umuriro no gucika intege iyo agiye kwa muganga yego iyo malaria ushobora kuyipima kuko ashobora kubigira byombi akagira covid akagira na malaria. Ariko ntugire indwara n'imwe ucyereza cyane ko imiti si imwe. Aramutse afite malaria ukamuha imiti ya malaria gusa covid ukazayibona ari uko akugarukiye nka nyuma y'iminsi 3 cyangwa 5 akubwira ko atorohewe icyo gihe covid uyibonye utinze ishobora kuba hari ibyo yangije ndetse hari n'abo twabonye bahasiga ubuzima. Ku buryo kubitangirana byombi mu gihe tugezemo cya malaria ni ibintu turi gushishikariza abantu bose.”

Muri iki gihe cy'imvura bizwi ko malaria iba yiyongereye inzego z'ubuzima zisaba abatanga serivisi z’ubuvuzi n’abarwayi kumenya ko hari bimwe mu bimenyetso malaria na covid zihuje, bityo bakazivuriza icyarimwe.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira