AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano

Yanditswe Jan, 10 2022 15:21 PM | 12,416 Views



Kuri uyu wa Mbere, abagaba bakuru b'Ingabo z'u Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano, akaba yasinyiwe  yasinyiwe i Kigali.

Ku rundi ruhande abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu byombi, nabo bahuye ndetse baganira ku bufatanye bwa polisi mu bihugu by'umwihariko kurwanya ibyaha byamburikiranya imipaka.

Impande zombi zari zihagarariwe n'Umugaba Mukuru w'ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Rivas Mangrasse, ku cyicaro gikuru cy'ingabo z'u Rwanda ku Kimihurura akaba yakiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Generale Jean Bosco Kazura.

Nyuma y'ibiganiro impande zombi zagiranye, hakurikiyeho igikorwa cyo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati y'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda n'ubuyobozi bw'Ingabo zicyo gihugu cya Mozambique.

'Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka muri Mozambique, Brigadier Chongo Vidigal wakurikiranye isinywa ry'ayo masezerano yavuze ko ubuyobozi bw'izi ngabo za Mozambique buyitezeho byinshi mu kubaka urwego rwa gisirikare rwo muri icyo gihugu.

Yagize ati "Icyizere dufite ni uko inzego z'ingabo ku mpande zombi ziyemeje kubahiriza ibikubiye mu maszerano impande zombi zasinye muri Nyakanga 2021, kandi twizera ko nyuma y'iyi nama habaho gukomeza ubufatanye hagati y'inzego z'ingabo mu bihugu byombi ku buryo bizatanga umusaruro w'ibyo twiyemeje.

Ku rundi ruhande kandi ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique Bernardo Raphael yakiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Dan Munyuza wamusobanuriye intambwe polisi y'u Rwanda imaze gutera yiyubaka.

Yanasuye inzego zinyuranye za Polisi asobanurirwa uburyo buri rwego rukora.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko harebwa n'ubundi bufatanye hagati ya polisi yo mu bihugu byombi. 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Commander General Bernardo Raphael avuga ko baje kwigira kuri Polisi yo mu Rwanda kugira ngo barebe uburyo bakubaka urwego rwa Polisi y'iwabo.

Ati "Turifuza kugirana ubufatanye na Polisi y'u Rwanda mu byerekeranye n'amahugurwa, ibijyanye n'ibikoresho kuko igihugu cyacu ni kinini ariko hari ibikoresho byinshi tudafite nk'ibyo twabonye hano, natwe turifuza kuzana abacu kwigira hano bafashe igihugu cyacu. Ariko twanaganiriye ku bufasha butangwa na Polisi n'ingabo z'u Rwanda iwacu muri Mozambique barimo kudufasha kurwanya abicanyi ubwo twari tuje gukora isesengura ryo kureba amezi 6 ashize turifuza no gutangiza igice cya kabiri."

Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi muri Mozambique bagera ku bihumbi 2, ku busabe bw’icyo gihugu.

Aba bashinzwe umutekano b’u Rwanda bagiye guhangana n’ibyihebe byari bimaze hafi imyaka 4 byarayogoje intara y’Amajyaruguru ya Mozambique ya Cabo Delgado.

Nyuma y’amezi 6 izi ngabo na Polisi zoherejwe muri icyo gihugu, ibyihebe bimaze kwirukanwa mu birindiro byazo mu Ntara ya Cabo Delgado hakaba harakurikiyeho ibikorwa byo gukomeza kubaka ejo heza h'abaturage bo muri iyo ntara.



Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira