Yanditswe May, 12 2021 13:56 PM | 21,085 Views
Kuri uyu munsi
mpuzamahanga w’abaforomo n’ababyaza, abo mu Rwanda barashimirwa umusanzu wabo
mu guhangana na Covid-19, kuko kuva iki cyorezo cyagera mu gihugu abagera kuri 258 bacyanduye.
Ubuyobozi bw'ihuriro ry'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda, rivuga ko batanze umusanzu ukomeye mu guhangana n’iki cyorezo, abanduye ku bw’amahirwe ntihagira uwo kivutsa ubuzima.
Uwitwa Antoinette Mukandanga avuga ko amaze imyaka 35 ari umuforomo, kugeza ubu yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri uyu mwuga.
Avuga ko kuminuza muri uyu mwuga abifata nk'umuhamagaro, kikaba ari kimwe mu bintu yishimira kuri uyu munsi mpuzamahanga w'abaforomo.
Ihuriro ry'abaforomo ku rwego rw'Isi rivuga ko kugeza mu Ukuboza 2020, abaforomo barenga miliyoni imwe bo mu bihugu 34 bari bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi w'ihuriro ry'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara yagize ati “Abaforomo 258 nibo banduye iki cyorezo ariko ku bw’amahirwe nta wigeze aremba cyangwa ngo kimuhitane, barashimirwa ko bagize uruhare rukomeye mu guhangana n’iki cyorezo.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko 80% by'akazi k’ubuvuzi gakorwa n'abaforomo, abaforomokazi n'ababyaza, kandi ko hari ibirimo gukorwa ngo imbogamizi bafite zikurweho.
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko mu byumweru bibiri biri imbere, abaforomo bashya bari hagati ya 800 na 900 bazaba bongerewe muri uyu mwuga.
Kugeza ubu mu Rwanda abaforomo n'abaforomokazi bize kaminuza babarirwa mu bihumbi 12, bakaba ari hafi 1/4 cy'abakenewe bose.
Ni mu gihe abize icyiciro cy’amashuri yisumbuye gusa ari 2500, naho ababyaza ni 2600.
Buri taliki 12 Gicurasi buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’ababyaza, ukaba waratangijwe mu 1974 kugira ngo hibukwe uruhare rwabo mu kwita ku buzima bw’abatuye isi, haba mu bihe by’amahoro cyangwa iby’amakimbirane.
Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru