Yanditswe Sep, 29 2021 17:34 PM | 30,239 Views
Abaforomo bari mu kazi hirya no hino mu gihugu, bashimye
icyemezo cyo gutangiza programu y'abafasha b'abaforomo mu bigo by'amashuri 7
kuko ngo bizafasha cyane mu kugabanya imvune no kunoza serivisi baha ababagana.
Minisiteri y’Uburezi hamwe n'iy’Ubuzima basobanura ko iyi porogaramu nshya, izatangirana n'umwaka w'amashuri wa 2021-2022.
Didas Niyoyita ukora umwuga w'ubuforomo ku kigo nderabuzima cya Remera mu karere ka Gasabo, yavuze ko ubusanzwe bagira akazi kenshi bitewe n’uko bakira abantu benshi babagana.
Avuga ko babonye ababafasha muri uyu mwuga, byatuma batanga serivisi nziza kubabagana.
Ukuriye ishuri ry'ubuforomo n'ububyaza muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Madeleine Mukeshimana avuga ko abazaba bari muri iyo programu y'abafasha b'abaforomo atari abaforomo b'abanyamwuga, kuko bafite ibyo bemerewe gukora n'ibyo batagomba gukora.
Umuyobozi w'ihuriro ry'abaforomo n'ababyaza, Andre Gitembagara asobanura ko iki cyiciro kiramutse giteguwe neza, cyatanga umusanzu muri uyu mwuga ubusanzwe ukeneye abakozi benshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'urwego rushinzwe imyigishirize y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi avuga ko iki ari icyemezo kizafasha no kuziba icyuho cy'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi, kandi ko yizeye ireme ry'uburezi bazahabwa.
Iyi programu y'abafasha b'abaforomo igenewe icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), ku banyeshuri batsinze icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho ku ikubitiro, izatangizwa mu bigo by’amashuri 7 buri rimwe rifite abanyeshuri 30.
Aba bafasha b’abaforomo bazaba bashobora gukomeza amasomo y’igiforomo n’ububyaza muri Kaminuza no mu yandi mashami yigisha ibijyanye n’ubuzima bw’umuntu cyangwa aya siyansi.
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko ubu abanyeshuri barangije umwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye batsinze neza amasomo y'Ibinyabuzima (Biology), Ubutabire (Chemistry) n’lcyongereza (English), bashobora gutangira gusaba kwiga muri iyi programu, ariko bakazemezwa nyuma y'uko amanota asohotse agaragaza ko batsinze ayo masomo.
Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru