AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abafite umubyibuho ukabije ni bamwe mu bazahazwa na COVID19

Yanditswe Feb, 12 2021 07:37 AM | 48,654 Views



Inzobere mu bijyanye n'indwara zitandura ndetse n'imirire zigira abantu inama kwitwararika ku kintu cyose cyabakururira umubyibuho ukabije, kuko ngo abawufite bazahazwa cyane n'indwara zirimo n'iziterwa na za virus nka COVID19.

Uwizeye Vivine bakunze kwita Miss Vivi, ni umubyeyi w'abana 3 utuye mu Karere ka Kicukiro, afite imyaka 37 y'amavuko ariko apima ibiro 186.

Uyu mubyeyi mu buzima busanzwe ukora mu birebana n'ubwishingizi, ni umwe mu bantu ba mbere banduye COVID19 mu Rwanda ndetse anashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka. Abaganga ngo bamubwiye ko ibiro afite byagize uruhare rukomeye mu gutuma akomererwa n'iki cyorezo.

Ati “ Ngitangira kurwara nagize ngo ni grippe isanzwe, ndivuza, mpabwa imiti, grippe yabaye nk'igabanutse ariko nsigarana inkorora, nakorora nkumva ndabura umwuka, nahamagaye muri RBC mbasaba ko bampima, ibisubizo bitaraboneka nagiye banjyanye kwa muganga banshyira ku mwuka kuko nahumekaga nabi, ibisubizo bije basanga ni covid, umubyibuho wagize uruhare mu kuba nararembye kuko nacitse intege vuba, ngira n'ikibazo cyo guhumeka nabi kuko n'ubusanzwe nari nsanzwe ngira ikibazo cyo guhumeka, aho gukira, nakomezaga kuremba.”

Muri iki gihe u Rwanda n'isi muri rusange bihanganye n'icyorezo cya Covid 19, Uwizeye Vivine wayikize nyuma y'iminsi 20 ari mu bitaro,  kimwe n'abandi bafite umubyibuho ukabije bavuga ko bakajije ingamba zo kwirinda COVID19 bitewe n'ubukana bwayo.

Ati “Ngerageza gufata ingamba nyinshi kuko narahababariye cyane, numva ntashaka ko covid yakongera kunyibasira. Hari abari gupfa, nanjye nageze ku rwego rwo kuremba  bivuze ko ngomba kwirinda cyane. Mbere yo kwinjira mu rugo, turakaraba tukirinda, hari n'umuntu udufata umuriro, mu rugo yaba twe n'abana dukaraba kenshi, abadusura nabo bagakaraba.”

Uwimana Marie Claire na we ufite ibiro byinshi yagize ati “Iyo mpuye n'abantu sindeka kubavugisha ariko icyo nzirikana ni ugushyiramo intera no kureba ko bambaye agapfukamunwa neza, aho dukorera mu isoko na ho duhana intera, uwamanuye agapfukamunwa, umusaba kukambara neza. Nk'umuntu munini iyo ngenda, umwuka uba muke ku buryo covid ingezeho yambasha cyane.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko mu bakomererwa cyane na COVID19 iyo bayanduye harimo abafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije.

Uwo mubyibuho ngo uba intandaro yo kudatembera neza kw'amaraso ndetse no kunanirwa guhumeka neza nkuko bisobanurwa na Dr. Ntaganda Evariste, ukora mu ishami ry'indwara zitandura muri RBC.

Ati “Covid ntawe itazahaza ariko iyo igeze mu mubiri w'umuntu ufite indwara zitandura zirimo n'umubyibuho ukabije, uwo muntu arazahara cyane, kugenda kw'amaraso ntikumera neza kuko ahenshi imitsi iraziba, ibyo bikaba byatera ikibazo cyo guhumeka. Iyo covid igera mu mubiri, umubiri ukagerageza kuyirwanya, ariko na none uwo mubiri usanganywe ikibazo cy'umubyibuho ukabije. Buri wese asabwa kwiha gahunda yo kurwanya umubyibuho ukabije.”

Abaganga banavuga ko umubyibuho ukabije ari intandaro y'indwara zitandura zirimo diyabete, umuvuduko w'amaraso, indwara z'umutima, impyiko n'izindi.

Mfiteyesu Lea ukora  mu bijyanye n'imirire avuga ko impamvu y'ingenzi itera umubyibuho ukabije ari ukurya ibirenze ibyo umubiri ukoresha.

Ati “Niba ibyo urya bya buri munsi guhera mu gitondo kugeza ugiye kuryama, ibyo byose iyo biruta ibyo ukoresha bitewe nuko  wariye ariko wirirwa wicaye cyangwa ufite akazi kagusaba kwirirwa wicaye, icyo gihe ibyo wariye ntago ubikoresha, iyo utabikoresheje umubiri ubikuramo ibinure, ukabibika nk'ibinure, umuntu agatangira kugira umubyibuho ukabije. Ni ukugerageza kurya ureba uko umubiri wawe ukoresha ibyo wariye, hari abavuga ko babyibuha batariye, ariko wateranya ibyo baba bafashe ku munsi n'ibyo banyweye, ugasanga ntibihuye nibyo umubiri wabo ukoresha.”

Ubushakashatsi bwa Ministeri y'Ubuzima bwo mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko mu Rwanda abantu 19% bari bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije. Muri bo, abagera kuri 4,9% uwo mubyibuho wari warahindutse uburwayi. Umubyibuho ukabije kandi ngo ni ikibazo kiganje mu bagore cyane kurusha mu bagabo.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize