AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abafite uburwayi bw'ingingo barasabwa kwivuza kare ngo batazaremara burundu

Yanditswe Jan, 23 2018 17:00 PM | 5,394 Views



Bamwe mu bafite uburwayi bw'ingingo bavuga ko ubuke bw'amavuriro yihariye, bituma kuzikira bigorana, ku buryo byaviramo umuntu gukurizamo ubumuga bwa burundu. Nyamara abaganga bagira inama abafite uburwayi bw'ingingo kwivuza hakiri kare kuko byongera amahirwe yo gukira.

Abaganga b'inzobere mu kuvura amagufwa mu bitaro bivura indwara z’ubumuga no kugorora ingingo z’umubiri bya Rilima, kuri uyu wa kabiri bari mu kigo nderabuzima cya Kicukiro, aho basuzumye abantu basaga 200 bakabagira n’inama z'uko bakwivuza byimbitse. 

Bumwe mu burwayi bufata ingingo harimo nk’imvune z’amagufa, ubumuga bw’ibirenge, kugorama amavi cg agakuka, ingingo zigagaye n’ abana batinda kugenda.

Dr. Albert Nzayisenga, umuganga mu bitaro bya Rilima avuga ko kwivuza hakiri kare birinda ufite uburwayi bw'ingingo gukomererwa nabwo. Yagize ati, "Nk’ urugero, indwara z'ibirenge aho umuntu aho gukandagiza ubworo bw'ikirenge akandagiza umugongo w'ikirenge biba byiza iyo tubivuye umwana akiri muto kuko tubivura dukoresheje kubigorora ,platre, cyangwa isima ku buryo umwana ageza igihe cyo kugenda ibirenge bye bimeze neza. Iyo ubonye igufwa rigoramye, imitsi ikurya,hari abaganga bashobora kukuvura. Icyo gihe uvurwa neza hakoreshejwe ubugororangingo, ugahabwa n’ubujyanama."

Abaganga bavuga kandi ko imirire myiza cyane cyane ku bana bato ari  kimwe mu bishobora kubarinda kugira uburwayi bw'ingingo, kuko amagufwa yabo akura neza kandi agakomera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage