Yanditswe Jun, 02 2021 20:25 PM | 40,638 Views
Abafite
inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi barasaba ko ibigo by’imari
byaborohereza kubona inguzanyo, kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’umusaruro
wangirika utaragezwa ku isoko.
Ibi barabisaba mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko bitarenze mu 2024 ikigero cy'inguzanyo ishorwa mu buhinzi cyazaba kigeze ku 10.4%, by'inguzanyo zose zizaba zitangwa n'ibigo by'imari.
Ikibazo ba rwiyemezamirimo bafite inganda zitunganya umusaruro w'ubuhinzi, ni icy’uko ibigo by'imari bibafata nk’abandi bashoramari bo mu nzego zisanzwe z'ubucuruzi.
Regis Mugiraneza ufite uruganda rukora imigati mu ifu y'ibijumba ndetse yagize ati “Birasaba ko ama banki ahindura imyumvire, turanasaba ko bajya batanga igihe umuntu akagira igihe cyo kugerageza isoko, akazatangira kwishyura nibura ariko hari igihe runaka yabanje kugerageza isoko, bityo bigatuma nibura uruganda rubasha kubaho.”
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'ibigo 457 by'imari iciriritse mu Rwanda AMIR, Aimable Nkuranga we agira ati “Ibyo bigo ntabwo biraba byinshi kuko turacyafite ibindi bigo by'imari nanone bitarashyiraho izo serivisi zijyanye neza na buri gihingwa, uburyo gikorwa ni uburyo kigezwa ku isoko nibyo turimo gushyiramo imbaraga dufatanyije n'abaterankunga n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.’’
Naho Jean Claude Kabananiye ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank avuga ko ‘Umukiliya iyo aje agusaba amafaranga yo gushora mu kugura imashini y'uruganda runaka rutunganya ibigori, imyumbati n’ibindi, umubwiye ko azayishyura mu mwaka umwe cyangwa ibiri waba umugoye, kandi uko inguzanyo ubusanzwe iba isabwa kwishyurwa mu gihe kirekire niko akenshi inyungu iba ari ntoya.’’
Amafaranga akabakaba miliyoni 600 ni yo Ikigo cy'igihugu cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda NIRDA, giherutse gushora mu nganda zitunganya umusaruro w'urutoki, indabo n'imboga.
Hari muri Kanama umwaka wa 2019 ubwo ikigo cy'ubushakashatsi n'isesengura rya politike IPAR cyashyiraga hanze ubushakashatsi bwagaragazaga ko ku nguzanyo yose ibigo by'imari byari byaratanze icyo gihe, 6% byayo yashowe mu buhinzi bugize 27% by'umusaruro mbumbe w'igihugu nyamara bukorwa na 70% by'abanyarwanda bose.
U Rwanda rufite intego y’uko bitarenze mu 2024 ikigero cy'inguzanyo ishorwa mu buhinzi cyazaba kigeze ku 10.4% by’inguzanyo zose zitangwa.
Kuri ubu mu gihugu habarurwa inganda ziri hagati ya 800 na 900. Izingana na 70% zitunganya umusaruro w'ubuhinzi.
Bosco Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru