AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abafite indwara zitandura barasingiza siporo kubera icyo yabamariye

Yanditswe Nov, 06 2022 18:55 PM | 131,956 Views



Bamwe mu bari bafite  indwara zitandura zirimo na Diabete bavuga ko kubera kumara igihe kirekire bakora imyitozo ngororamubiri byabafashije gukira. Ibi byatangajwe ubwo ishyirahamwe nyafurika ry’abakora imyitozo ngororamubiri mu misozi bifatanyaga n’u Rwanda kwizihiza imyaka 25.

Rudakengwa Anicet w’imyaka 63 kuva muri 2019 yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri nyuma yo kumenya ko afite ikibazo cy’indwara ya Diabeti. Kuva icyo gihe kugeza ubu akora iyi myitozo. Avuga ko ubuzima bwe bwaje kumera neza kuburyo ubu yemeza ko byamubereye umuti wamukijije.

Kuri iki Cyumweru bimwe mu bihugu bisaga 20 byo muri Afurika biri mu ishyirahamwe ry’abakora siporo yo mu misozi byifatanije n’itsinda ryo mu Rwanda (Kigali Walking Club) kwizihiza imyaka 25 iri tsinda rigizwe n’ibyiciro byose by’abaturage rimaze rikora iyi siporo. 

Bamwe mu barigize bavuga ko byababereye igisubizo mu kurwanya indwara zitandura zirimo n’izibasira abageze mu zabukuru. Iyi siporo kandi ikaba yanahuriranye na siporo rusange ngarukakwezi izwi nka Car Free Day.

Uhagarariye itsinda ry’abakora iyi myitozo ngororamubiri yo kuzamuka mu misozi mu gihugu cy’uburundi Barendeke Venerand yashimye uburyo u Rwanda rwafashe umunsi wo gukumira ibinyabiziga wa Car Free Day kuri imwe mu mihanda igakorerwamo siporo.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasabye inzego zitandukanye ku rushaho kwitabira imyitozo ngororamubiri kuko itanga umusaruro ku buzima bw’umuntu.

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali haba siporo rusange incuro 2 buri kwezi aho imwe mu mihanda ibinyabiziga bya moteri biba bikumiriwe igakoreshwa n’abanyamaguru ndetse n’abatwara amagare bari muri siporo.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage