AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abafatiwe ibinyabiziga na polisi barasabwa kubahiriza amategeko ngo badahomba

Yanditswe Feb, 05 2018 19:44 PM | 5,528 Views



Abatunze ibinyabiziga barasabwa kubaha amategeko agenga umuhanda kugira ngo bibarinde kubagusha mu ifatira ry'ibinyabiziga byabo. Ibi n'ibitangazwa na Polisi y'igihugu nyuma yo gufatira ibinyabiziga byinshi byatahuweho amakosa atandukanye rimwe na rimwe ba nyirabyo ntibajye kubigombora kugeza aho byangirika cyane.

Nyuma yo gufatirwa igihe kirekire kubera ba nyiri ibinyabiziga batinda kubigombora bamwe mu batunze ibinyabiziga bemeza ko ibi bituma byagirika. Nubwo polisi iba yabifatiye mu makosa yo kutubahiriza mategeko y’umuhanda. Bayingana Jean Pierre, umwe mu bamotari kimironko agira ati,"..Yenda bakagira nk'ahantu hubakiye hasakaye ikinyabiziga bakagenda bakakibika ntikinyagirwe cyangwa ngo cyicwe n'izuba. Igihombo kirahari, kuko nk’iyo moto igiye bakayifunga nk’amezi atanu atandatu, wa musoro ntabwo uwutanga kuko ntiwawutanga udakora, na nyirikinyabiziga arahomba, ajya mu madeni muri RRA agasanga bimuteje manka iteye ubwoba cyane."

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu, CP Theos Badege, akaba akangurira ba nyiribinyabiziga kubaha amategeko agenga umuhanda kugira ngo bibarinde igihombo no kubagusha mu ifatira ry'ibinyabiziga byabo, ngo kuko amategeko aba yarakozwe kuburyo bwizewe. Ati, "Twibaza ko ikintu kihutirwa ari ukubaha  itegeko ritakugusha mu ifatira ndetse ikindi no kutivumbura, tujya tubona abantu basa nkaho bivumbura, iyo wivumburiye amategeko yakozwe mu buryo yubahirijwe neza, akenshi ubihomberamo. Ni byiza rero ko twubaha amategeko bitume tudahanwa ngo tunahombe, kuko icyo akenshi umuntu agamije niba umuntu yaguze ipikipiki ngo yunguke, cyangwa utunze ikinyabiziga cyawe ngo uzunguka buri munsi, byaba byiza ukigumanye waba waguye mu cyaha ukishyura"

Gusa, ntabwo haramenyekana neza umubare w’ibinyabiziga bisa nibisaziye mu bubiko bwa polisi y’igihugu cyangwa ngo hamenyekane agaciro k’igihombo ba nyirabyo bamaze kubona cyanga se leta muri rusange.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura