Yanditswe Jul, 22 2021 15:07 PM | 30,998 Views
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, kirakangurira abafite indwara
zidakira kwirinda icyatuma bacikiriza imiti bafata mu buryo buhoraho, ndetse no
kwirinda Covid19 mu buryo bwihariye kuko baramutse bacyanduye cyabazahaza.
Umubyeyi w’imyaka 49 witwa Muneza Sylvie, amaze imyaka hafi 20 afata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA, ibintu byamufashije kugarura imbaraga zo kwiteza imbere.
Mu buhamya bwe agira ati “Natangiye gufata imiti igabanya ubukana bwa VIH muri 2003 ariko namenye ko nyifite mu 1998. Kuba narafashe imiti byanteye imbaraga kuko mbere ntarafata imiti ndi mu bantu bari baraheze mu buriri, nta mbaraga narihebye.”
Muneza ashima ko muri iki gihe cya Guma mu Rugo, bashyiriweho gahunda yo gufata imiti bamarana igihe kinini bityo ntibahore kwa muganga.
“Buri kwezi twajyaga gufata imiti, ariko nyuma abafite charge viral ziri munsi ya 20 bashyiriweho gahunda yo gufata imiti buri mezi 3, kuva mu kwezi kwa 4 Minisante yaratworohereje ubu dufata imiti buri mezi 6, ibyo bidufasha nko muri iki gihe cya Guma mu rugo, nta kibazo dufite cyo gufata imiti kuko dufite ibinini by'amezi 6.”
Ku rundi ruhande ariko, hari abakenera gufata imiti ijyanye n’indwara zidakira bikabasaba gukora ingendo muri iki gihe cya Gahunda ya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali:
Nirere Donata urwaye Diyabete agira ati “Nazanye n'umuhungu wanjye agiye ku kazi yari afite pass, kudacikiza imiti ni byiza ku muntu nkanjye urwaye diyabete, imiti y'inshinge nyifata neza ku gihe kandi nkubahiriza dose bampaye kugira ngo bitangwa nabi.”
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabete mu Rwanda, akaba n’umwe mu baganga babitaho, Uwingabire Etienne avuga ko imiti bakenera itangwa mu mavuriro anyuranye akabasaba ko batacikiriza imiti kuko byabagiraho ingaruka zikomeye
“Iyo udafashe imiti neza cyangwa ukayireka uhuma amaso, ukarwara umuvuduko w'amaraso, yavamo na stroke, guturika kw'imitsi yo mu mutwe, ibinya mu maguru, impyiko, abana bakiri bato bituma badakura neza, iyo ukora imyitozo ngororamubiri, ukarya neza kandi ugafata imiti neza, nta kibazo ugira.”
Ukuriye ishami ry'indwara zitandura muri RBC, Dr. Uwinkindi Francois, avuga ko abarwayi b'indwara zirimo umuvuduko w'amaraso, Diyabete, Asima na Cancer, muri iki gihe cya Covid 19 bafashwa kubona imiti cyangwa kugera aho bayifatira.
Dr. Uwinkindi avuga ko abarwaye izi ndwara zitandura n'izindi zidakira, basabwa kwitwararika cyane muri ibi bihe bya Covid 19.
Ati “Abantu barimo kwicwa na covid cyane ni abafite imyaka yo hejuru, abenshi muri bo baba bafite indwara zitandura, iyo urwaye iyo virus ufite diyabete, indwara za cancer, umutima wamaze kunanirwa na Asima ifata mu myanya y'ubuhumekero, ni bo iki cyorezo cyibasira cyane, hakavamo n'abapfa. Abafite ibyo bibazo bafata imiti neza, ntibagira ibibazo byo kuremba.”
RBC ivuga ko mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 150 barwaye indwara zitandura bakurikiranirwa ku mavuriro.
Abarwaye indwara zidakira kandi ni bamwe mu bahabwa inkingo za Covid 19, kugira ngo mu gihe banduye itabazahaza.
Carine Umutoni
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru