AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w'Uburezi ku bibazo bya UR

Yanditswe Jun, 16 2021 17:24 PM | 89,305 Views



Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w'Uburezi ku bibazo bya UR

Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite,  ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine ku bibazo bimaze igihe muri kaminuza y’u Rwanda, by'imicungire y’imari n'iy'umutungo, n’iby'ikoranabuhanga.

Inteko Rusange yemeje ko azatanga ibisobanuro mu nyandiko. Bimwe mu bibazo byabajijwe minisitiri w’uburezi, birimo imyenda y’amafaranga idafite inyandiko ziyisobanura, imicungire itanoze y’umutungo wa Kaminuza n’imitungo itabaruwe kandi itabyazwa umusaruro, hagaragajwe kandi imishinga ya Kaminuza yadindiye.

Mu bindi bibazo harimo icyuho kiri mu buryo bw’ikoranabuhanga rya IEBMIS idakoreshwa uko bikwiye, aho bigaragara ko mu bice 14 biyigize hakoreshwa gusa ibice 3 aribyo bihwanye na 21.4% kandi yaratanzweho amafaranga menshi n'ibindi.

Abadepite bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro minisitiri w’uburezi yabahaye, aho bagaragaza ko bidatanga umurongo w’uburyo ibibazo Kaminuza y’u Rwanda izabisohoka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama