Yanditswe Jun, 16 2021 17:24 PM | 89,305 Views
Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w'Uburezi ku bibazo bya UR
Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine ku bibazo bimaze igihe muri kaminuza y’u Rwanda, by'imicungire y’imari n'iy'umutungo, n’iby'ikoranabuhanga.
Inteko Rusange yemeje ko azatanga ibisobanuro mu nyandiko. Bimwe mu bibazo byabajijwe minisitiri w’uburezi, birimo imyenda y’amafaranga idafite inyandiko ziyisobanura, imicungire itanoze y’umutungo wa Kaminuza n’imitungo itabaruwe kandi itabyazwa umusaruro, hagaragajwe kandi imishinga ya Kaminuza yadindiye.
Mu bindi bibazo harimo icyuho kiri mu buryo bw’ikoranabuhanga rya IEBMIS idakoreshwa uko bikwiye, aho bigaragara ko mu bice 14 biyigize hakoreshwa gusa ibice 3 aribyo bihwanye na 21.4% kandi yaratanzweho amafaranga menshi n'ibindi.
Abadepite bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro minisitiri w’uburezi yabahaye, aho bagaragaza ko bidatanga umurongo w’uburyo ibibazo Kaminuza y’u Rwanda izabisohoka.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru