Yanditswe Sep, 23 2019 17:17 PM | 7,447 Views
Sena y’u Rwanda yakiriye itsinda rivuye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia, ryaje kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiturire irwanya akajagari. Iri tsinda ryagaragarije Sena ko igihugu cyabo ari kinini ariko kikagira abaturage bake ari yo mpamvu usanga batura uko bishakiye rimwe na rimwe bakaba badafite n'ubushobozi bwo kubaka inzu nziza zo kubamo.
Petrus Kavhura waje uyoboye iri tsinda avuga ko nyuma yo gusura u Rwanda bizeye ko ibyo bazarwigiraho bazabishyira mu bikorwa mu gihugu cyabo.
Yagize ati " Muri Namibia hakunze kugaragara inzu nke zo guturamo ndeste nimiturire mibi, ni yo mpamvu Leta yashyizeho ingamba zo gufasha abaturage, kubona aho gutura heza, ni yo mpamvu rero twebwe nk'ababifite mu nshingano twaje kwigira ku Rwanda, kugira ngo turebe uburyo bwiza u Rwanda rwakurikije kugira ngo rufashe abaturage gutura mu nzu nziza. Rero igihe tuzaba dusubiye mu rugo, tuzatanga inama z’uburyo hashyirwa mu bikorwa uburyo bwo kurandura imiturire mibi ku baturage bacu."
Perezida wa Sena, Makuza Bernard, avuga ko bakurikije uko u Rwanda rwagiye ruva mu bibazo ari bwo buryo bwiza bazakoresha bafasha iri tsinda kurwigiraho kwishamo ibisubizo.
Yagize ati "Hari ibi byo gutuza abantu mu nzu imwe, ni ko tubivuga yaba ari imiryango ine cyangwa umunani, cyangwa se inarenze. Hari ibyo twatangiye gukora ariko duhereye mbere na mbere ku bijyanye na nyakatsi yari nyinshi muri iki gihugu. Ni ukuvuga ko rero hari ibyo bashobora kwiga mu buryo twabigenje. Cyane cyane twatangiye no kubabwira ku bujyanye n'uruhare rwa ba nyiribikorwa, uruhare rw'Abanyarwanda, mu gutanga umusanzu wabo mu muganda noneho n'ibindi bitangwa cyangwa bigakorwa mu rwego rwa Leta."
Perezida wa Sena kandi yemeza ko ingendo nk’izi ziba zishimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, mu rwego rwo kwikemurira ibibazo. Aha yagaragaje ko umuco ugomba kubigiramo uruhare, aho yatanze urugero rw’Inkiko Gacaca, abunzi n’izindi gahunda zagiye zifasha u Rwanda kwikemurira ibibazo.
Iri tsinda rivuye mu gihugu cya Namibia rizamara iminsi 7 mu Rwanda, aho rizanasura ibikorwa bitandukanye mu gihugu.
Inkuru mu mashusho
MUTESI Elisabeth
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru