AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abadepite bo muri Afurika y'Epfo bari mu Rwanda mu rugendoshuli

Yanditswe Nov, 06 2017 16:21 PM | 4,226 Views



Itsinda ry'abadepite 5 bo mu ntara ya Western Cape muri Afurika y'Epfo bari mu ruzinduko mu Rwanda. Kuri uyu wa mbere bagiranye ibiganiro n'abayobozi b'inteko ishinga amategeko, bagaragaza ko baje kwigira ku Rwanda gahunda zihindura imibereho y'abaturage.

Aba badepite babanje gusobanurirwa imikorere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu PAC. Aha bagaragarijwe ko iyi komisiyo itumiza ikanasaba ibisobanuro abayobozi b'ibigo byagaragayemo inyerezwa n'isesagurwa ry'umutungo w'igihugu, bahereye kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta.


Aba badepite bo mu ntara ya Western Cape banakiriwe na Perezida w'umutwe wa Sena Bernard Makuza, wabasobanuriye imikorere y'uru rwego. Bakaba bavuga ko hari imikorere basanze mu Rwanda bifuza kuzigana iwabo, umwe muri bo yagize ati,  "Murabizi ko muri leta zose ku isi, icy'ingenzi ni uburyo imari n'umutungo by'igihugu bikoreshwa kugirango abaturage bagerweho na serivise bifuza, sintekereza ko hari leta yindi yavuga ibirenze ibyo, ku bw'ibyo kugirango ugire inzego za leta zikoresha neza umutungo, ku buryo buri wese abazwa ibyo akora kugeza ku mushinga wo hasi, ni ibintu bishimishije. Icyo ni kimwe mu bintu utasanga ahandi ndetse ushobora no kutageraho uramutse ubigenje ukundi u Rwanda rwo rwabikoze."

Perezida wa Sena Bernard Makuza, nyuma y'ibiganiro bagiranye, yavuze ko u Rwanda rutajya ruzuyaza gutanga umusanzu mu byagirira akamaro abaje barugana, ati, "Iyo tubona hari ikintu twakungura abandi, ntabwo tuzuyaza ni umusanzu dutanga. Kimwe no mu bindi bifatika ari ibyo kugarura amahoro ku isi, muribi bajya baza kureba bijyanye n'isuku, bavuga bati mubigenza mute mubijyanye no koroshya ishoramari muri 'doing business' twongeye kuba aba kabiri, izo ni ingero namwe muzi zivugwa zishingiye ku bikorwa bifatika n'imiryango mpuzamahanga abantu baza kwigira ku Rwanda, umutekano bigenda bite? Ko ari igihugu kirangwa n'umutekano nkuko tubibona muri za raporo zitandukanye, ibyo rero iyo tubonye hari abantu baje kubireba turabibabwira tukanabibereka."

Iri tsinda kandi ryagiranye ibiganiro na Perezida w'Inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa, na byo byibanze ku mikorere y'uru rwego. Aba badepite bo muri Afrika y'Epfo batangiye urugendoshuli bazasoza ku italiki 9 z'uku kwezi basuye inzego zinyuranye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira