AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abadepite bavuze ko batumva uburyo amakosa y’imicungire y’imari agikorwa muri UR

Yanditswe Sep, 14 2021 16:28 PM | 51,743 Views



Ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda, bwijeje abadepite bagize komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ko mu myaka itarenze 2 buzaba bwakosoye amakosa y’imicungire mibi y’imari n’umutungo akomeje kuba agatereranzamba muri iyokaminuza.

Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa Kaminuzay’u Rwanda nibwo bwari butahiwe mu bigo n’inzego za leta zikomeje kugeza kuri komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo, PAC, ibisobanuro ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri raporoya 2019/2020.

Amakosa yagaragajwe muri iyo raporo, ashingiye ahanini ku mitangire n’imicungire mibi y’amasoko ya leta n’andi masezerano, akajagari mu bitabo by’ibaruramari n’umutungo hakaba n’amafaranga adafite inyandiko ziyasobanura ari nayo mpamvu kaminuza y’u Rwanda yahawe raporo ya biragayitse.

Depite Bakundufite Christine, umwe mu badepite bagize PAC, avuga ko amwe muri ayo makosa akabaye agikorwa n’urwego nka kaminuza y’u Rwanda.

Amwe mu makosa agaragara muri raporo y’umwaka ushize anagaragara no muri raporo zabanje, gusa hakabamo n’amashya nk’aho umwaka ushize iyi kaminuza yananiwe gutanga amasoko 2 yombi afite agaciro ka miliyari zisaga 5 kandi yaragenewe ingengo y’imari, ndetse akaba yari no mu igenamigambi ry’amasoko…

Kayiranga Fidèle, umukozi mu biro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta (Assistant AG), avuga ko igiteye impungenge kurushaho ari uko ayo makosa akomeje kwisubiramo.

Ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda, bwagaragaje ko bwatangiye urugendo rugamije kunoza imicungire mibi y’imari n’umutungo ku buryo mu myaka 2 bwizeye impinduka.

Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda, Prof Alexandre Lyambabaje yavuze ko nk’ubuyobozi bamaze kuganira n’abayobozi ba za koleji na campus, biyemeza gukemura ibyo bibazo mu gihe gito gishoboka.

Yavuze ko kaminuza y’u Rwanda yiteguye gufatanya n’izindi nzego zirimo n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, ariko ibibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo bikaba amateka muri iyo kaminuza cyangwa bikagera ku gipimo cyo hasi.

Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize