Yanditswe Sep, 29 2021 18:24 PM | 60,480 Views
Kuri uyu wa Gatatu,
umutwe w’abadepite watoye itegeko rigenga akarere, rikaba riteganya ko Inama Njyanama
y’Akarere izaba igizwe n’abajyanama 17.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zatumye uyu mushinga utegurwa, harimo ingingo z’itegeko ryihariye rigenga Umujyi wa Kigali zari zisanzwe mu itegeko zakuwemo hasigara ibirebana n’imitungayirize n’Imikorere by’Akarere n’inzego z’imitegekere zikagize.
Ni ingingo zihariye ziteganya ibyerekeye Akarere gafatwa nk’Umujyi uciriritse n’Akarere k’Umujyi ukura vuba.
Uyu mushinga w‘itegeko kandi ufite igitekerezo gishya cy’uko umubare w’abagize Inama Njyanama y’Akarere wagabanuka mu nama Njyanama, hakabamo abantu bake kandi bafite ubumenyi butandukanye bwatuma batanga ibitekerezo bigamije kubaka iterambere ry’Akarere.
Umubare muto kandi utuma Abajyanama bashobora koroherezwa bitagoranye mu kuzuza inshingano zabo.
Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko Inama Njyanama y’Akarere izaba igizwe n’abajyanama rusange umunani batorwa ku rwego rw’Akarere, Abajyanama batanu b’abagore bangana nibura na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere.
Hari kandi Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y‘abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, ndetse na Perezida w’abikorera mu Karere.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko impinduka ziri muri iri tegeko ryemejwe zigamije gufasha mu buryo imiyobore y'akarere by'umwihariko n'abagize njyanama, yafasha mu iterambere abaturage bifuza, no kubaka inzego zegereye abaturage.
Itegeko rishya rigenga akarere, ritegenya ko buri karere ko mu Rwanda kagiye kuzajya kagira abajyanama 17 mu gihe hari uturere twari dufite abajyanama 39, 38, n'abarenze 20 bitewe n'umubare w'Imirenge igize buri karere.
Sena kandi yanemeje umushinga w'itegeko rigenga amatora y'abagize inzego z'ibanze.
Bienvenue Redemptus
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru