Yanditswe Jun, 29 2022 18:46 PM | 85,689 Views
Inteko rusange y’Abadepite yatoye yemeza umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka utaha w’imari 2022-2023 ugomba gutangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
Abadepite bakaba bishimira ko ibitekerezo batanze kuri uwo mushinga byitaweho mu gutegura iyi ngengo y’imari.
Ingengo y’imari ya 2022-2023 ingana na miliyali 4,658 Frw, aho muri yo amafaranga azava imbere mu gihugu azaba ari miliyari 2372.4 bingana na 50.9% by’ingengo y’imari yose.
Inguzanyo z’imbere mu gihugu ni miliyari 282.6 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 6.1%, mu gihe inguzanyo z‘amahanga ari amafaranga y’u Rwanda miliyali 1,096.7 bingana na 23.5% mu gihe inkunga z’amahanga zo ari amafaranga y’u Rwanda Miliyari 906.9 bingana na 19.5%.
Ibi bikagaragaza ko habayeho kudohoka ku muvuduko w’igihugu mu bijyanye no kwigira ku ngengo y’imari ugereranije n’irimo gusoza.
Ingero z’ibitekerezo by’abadepite byubahirijwe, harimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahawe 12,159,094,662 FRW bivuze ko yongerewe 701,000,000 FRW bingana na 6.12% ugereranyije na 11,458,094,662 FRW yari yagenewe mu mbanzirizamushinga.
Muri rusange ingengo y’imari yose yahawe MINAGRI harimo miliyari 5 zo gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro z’imbuto n’ifumbire, naho Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi cyo cyahawe 93,458,412,146 FRW bivuze ko cyongerewe 4,739,256,542 FRW bingana na 5.34% ugereranyije na 88,719,155,604 FRW cyari cyagenewe mu mbanzirizamushinga.
RUZIGA EMMANUEL MASANTURA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru