AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abadepite batoye itegeko Perezida wa Repubulika aherutse gusaba ko risubirwamo

Yanditswe Jun, 26 2019 21:56 PM | 2,550 Views



Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Perezida wa Repubulika aherutse gusaba ko risubirwamo kugira ngo hagire ibinozwa. 

Iri tegeko rigizwe n’ingingo 267, ngingo 31 zasuzumwe, harimo ingingo 7 zasabiwe gusubirwamo na Perezida wa Repubulika n’izindi 24 zakorewe ubugororangingo kubera ko hari izinyuranye n’Itegeko riteganya ibihano muri rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera Uwizeyimana Evode yavuze  ko iri tegeko ryari ryarohererejwe Umukuru w’Igihugu ngo arisinye risohoke mu igazeti ya Leta, ariko biza kugaragara ko harimo ibikwiye kunozwa kurushaho.

Yagize ati  ‘‘Yari yararyohererejwe ngo arisinye ariko nk’uko biteganywa mu ngingo ya 106 y’Itegeko Nshinga ryacu, iyo Perezida wa Repubulika mbere yo gusinya itegeko asanze hari ingingo zanozwa kurushaho cyangwa hari izikwiye gusubirwamo, izibagiranye cyangwa hari ingingo zinyuranye n’iziri mu yandi mategeko, ashobora gusaba inteko ishinga amategeko gusubiramo iryo tegeko.”

Yunzemo ati Ni byo mu zindi ndimi bita 2eme lecture cyangwa 2nd reading (kongera gusoma). Ni byo Umutwe w’Abadepite wakoze. Buriya ikibitera ni uko ingingo Perezida wa Repubulika yasabye gusubiramo, iyo ubikoze bigira ingaruka ku zindi ngingo, icyo gihe na zo uzikoraho.’’

Perezida wa Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore mu iterambere ry’igihugu, Depite Rubagumya Emma Furaha, ari na yo yasuzumye uwo mushinga w’itegeko,  yagaragaje ko hari ingingo zimwe na zimwe zinyuranye n’andi mategeko.


Yatanze urugero rw’ingingo ya 34 yerekeye gukurirwaho ibihano ku mutangabuhamya wahaniwe ko yanze kwitaba, iyo ngingo yasabiwe gukurwamo ku mpamvu z’uko igihano ku mutangabuhamya wanze kwitaba kidateganyijwe mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ati “Komisiyo ibisuzumye yasanze ingingo ya 242 mu iryo tegeko igihano giteganyijwemo ndetse n’igihano cyacyo, bityo komisiyo yemeza ko iyo ngingo ihama uko iri.”

Yunzemo ati “Hanyuma ingingo ya 101 yasabiwe gusubirwamo kuko ijambo amashyirahamwe mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ridakoreshwamo. Komisiyo yasanze ibyo ari byo, ikuramo ijambo amashyirahamwe.’’

Iri tegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha watowe n’abadepite bose uko ari 63 bitabiriye iyo nteko rusange.

Uretse iri tegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Uwizeyimana yavuze ko mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange na ryo hagaragayemo ingingo zimwe na zimwe zizagarurwa mu Nteko Ishinga Amategeko gusubirwamo nk’uko byanzuwe n’Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’urubanza rw’umunyamategeko Richard Mugisha yari yarezemo Leta y’u Rwanda, agatsindira zimwe mu ngingo zo muri iryo tegeko.

Yagize ati ‘’Guverinoma yafashe inshingano zo kureba uburyo yashyira mu bikorwa ibyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga na byo bizaza mu minsi iri imbere, byamaze kwemezwa mu rwego rw’Inama y’Abaminisitiri.’’

Inkuru ya BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira