Yanditswe Nov, 24 2020 20:56 PM | 92,303 Views
Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite yatangiye gutora umushinga w’itegeko rizatuma CNLG iyoborwa na perezida na visi perezida ikagira n’inama y’abakomiseri nk’urwego rukuru.
Uyu mushinga w’itegeko uha CNLG inshingano nshya zo kubika inyandiko
zavuye mu nkiko gacaca no gukorana bya hafi
n’Inzego z’ubutabera zo mu Rwanda no mu mahanga.
Umushinga w’itegeko ryatowe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite urazana impinduka mu miyoborere ya Komisiyo y’igihugu yo ku rwanya Jenoside.
Hagendewe ku biteganywa n’uyu mushinga w’ itegeko,CNLG izajya iyoborwa na Perezida na Visi Perezida ndetse n’inama y’abakomiseri aho kuba umunyamabanga nshingwabikorwa n’abagize inama y’ubuyobozi nkuko byari bisanzwe mu itegeko ryo muri 2007.
Uyu mushinga uraha iyi komisiyo inshingano nshya zo kubika inyandiko z’inkiko gacaca no gukorana bya hafi n’Inzego z’ubutabera zo mu Rwanda no mu mahanga.
Ibijyanye n’ubuvugizi mu bijyanye n’imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byimuriwe mu kigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG na ho ubuvugizi mu bijyanye n’ihungabana bijyanwa muri Minisiteri y’ubuzima nubwo CNLG izakomeza kubikurikirana.
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside Mukamana Elisabeth avuga ko muri rusange CNLG izakomeza gukurikirana ibi bibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bosco Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru