Yanditswe Nov, 24 2020 20:56 PM
90,609 Views
Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite yatangiye gutora umushinga w’itegeko rizatuma CNLG iyoborwa na perezida na visi perezida ikagira n’inama y’abakomiseri nk’urwego rukuru.
Uyu mushinga w’itegeko uha CNLG inshingano nshya zo kubika inyandiko
zavuye mu nkiko gacaca no gukorana bya hafi
n’Inzego z’ubutabera zo mu Rwanda no mu mahanga.
Umushinga w’itegeko ryatowe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite urazana impinduka mu miyoborere ya Komisiyo y’igihugu yo ku rwanya Jenoside.
Hagendewe ku biteganywa n’uyu mushinga w’ itegeko,CNLG izajya iyoborwa na Perezida na Visi Perezida ndetse n’inama y’abakomiseri aho kuba umunyamabanga nshingwabikorwa n’abagize inama y’ubuyobozi nkuko byari bisanzwe mu itegeko ryo muri 2007.
Uyu mushinga uraha iyi komisiyo inshingano nshya zo kubika inyandiko z’inkiko gacaca no gukorana bya hafi n’Inzego z’ubutabera zo mu Rwanda no mu mahanga.
Ibijyanye n’ubuvugizi mu bijyanye n’imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byimuriwe mu kigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG na ho ubuvugizi mu bijyanye n’ihungabana bijyanwa muri Minisiteri y’ubuzima nubwo CNLG izakomeza kubikurikirana.
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside Mukamana Elisabeth avuga ko muri rusange CNLG izakomeza gukurikirana ibi bibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bosco Kwizera
Impinduka mu itegeko rishyiraho CNLG: Umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushobora kuvaho
Jul 21, 2020
Soma inkuru
This 19th December 2019, the Brussels Assize Court found Fabien Neretse guilty of genocide and war c ...
Dec 20, 2019
Soma inkuru
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) irasaba igihugu cy'u Bwongereza kuge ...
Sep 09, 2019
Soma inkuru
Kuva iyi nzu yakubakwa muri 2009 kugeza ubu ntirakorerwamo kandi haba inyuma n’imbere yatangiy ...
Aug 28, 2019
Soma inkuru
Mu kigo cya gisirikare i Kanombe, hashize ibyumweru 2 hatahuwe icyobo cyarimo imibiri y'abantu ...
Oct 05, 2017
Soma inkuru
Ubutabera bwo mu Bufaransa mu mujyi wa Paris bwatangaje ko bwashyizeho abacamanza 3 bagiye gukora i ...
Sep 26, 2017
Soma inkuru