Yanditswe Apr, 02 2021 08:12 AM | 98,966 Views
Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutabera gushyiraho ingamba zihamye zituma Leta itagwa mu gihombo giterwa no kuyishora mu manza za hato na hato kimwe n ígiterwa no gusesagura umutungo.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu yerekanye zimwe mu ngero zijyanye gusesagura umutungo w’igihugu no gushora Leta mu manza zitari ngombwa byakozwe n’inzego za Leta zitandukanye nkuko bygaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.
Muri izo nzego harimo Kaminuza y'u Rwanda yishyuye miliyoni 68 ajyanye n'ubukererwe yo kwishyura imisoro mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, WASAC yishyuye asaga miliyoni 53 kubera gutsindwa imanza no kutamenyekanisha imisoro, REB yishyuye miliyoni 30 z’amanyarwanda abakozi bayo bayireze bakanayitsinda.
Ibi ngo bikaba biterwa n’ibyemezo bidakwiye bifatwa na bamwe mu bayobizi nk'uko bisobanurwa na Muhakwa Valens Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu.
Ati "Hagaragaye ko hari ibyemezo bifatwa na bamwe mu bayobozi bigatuma leta ishorwa mu manza zitari ngombwa byagaragaye kandi ko hari abasesagura umutungo wa leta biturutse ku gutinda kwishyura imisanzu ya RSSB no kwishyura imisoro ayishyurwa kubera imanza Leta iba yatsinzwemo urwego rwa leta rukishyura arenze ayo bakabaye bishyura kandi yakabaye akoreshwa mu bindi bikorwa by'iterambere."
Abadepite bavuga ko inama z'impuguke mu mategeko bahagarariye ibigo zikwiye kujya zihabwa agaciro n'abayobozi b'ibigo n'inzego za Leta. Kugerageza ubyumvikane ku mpande zifitanye amakimbirane na bwo bukwiye kujya bubanza mbere yo kujya mu manza kuko hari imanza Leta itsindwamo zidakwiye, ibi bikaba bishobora gukumira ibihombo Leta ihura nabyo.
Muri raporo y'igihembwe cya 2 cy'umwaka wa 2020-2021 Minisiteri y'Ubutabera yashyikirije Minisitiri w’Intebe igaragaza ko kugeza ubu Leta imaze kugaruza miliyari 5, miliyari 10.5 zikaba zitarishyurwa. Ni mu gihe hari miliyari 7 zishobora kutazagaruka bitewe n'uko abahombeje Leta nta mitungo bafite igaragara.
Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko ubu igiye gushyira imbaraga mu kwishyuza ababereyemo Leta imyenda ku bufatanye n’inzego zitandukanye.Gusa ku rundi ruhande imanza Leta itsindwamo ni nke ugereranyije n’izo itsinda kuko mu myaka 2 ishize Leta yaburanye imanza 152 itsinda imanza 117.
Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston avuga ko hari imikoranire n'inzego zitandukanye zirimo ikigo cy'imisoro n'amahoro, ikigo cy'ubutaka,, urwego rishinzwe abinjira n'abasohoka mu rwego rwo kugira ngo abafitiye leta amafaranga hajye hafatirwa imitungo yabo.
Amakuru arambuye
KWIZERA John Patrick
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru