Yanditswe Apr, 02 2021 08:12 AM | 100,067 Views
Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutabera gushyiraho ingamba zihamye zituma Leta itagwa mu gihombo giterwa no kuyishora mu manza za hato na hato kimwe n ígiterwa no gusesagura umutungo.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu yerekanye zimwe mu ngero zijyanye gusesagura umutungo w’igihugu no gushora Leta mu manza zitari ngombwa byakozwe n’inzego za Leta zitandukanye nkuko bygaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.
Muri izo nzego harimo Kaminuza y'u Rwanda yishyuye miliyoni 68 ajyanye n'ubukererwe yo kwishyura imisoro mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, WASAC yishyuye asaga miliyoni 53 kubera gutsindwa imanza no kutamenyekanisha imisoro, REB yishyuye miliyoni 30 z’amanyarwanda abakozi bayo bayireze bakanayitsinda.
Ibi ngo bikaba biterwa n’ibyemezo bidakwiye bifatwa na bamwe mu bayobizi nk'uko bisobanurwa na Muhakwa Valens Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu.
Ati "Hagaragaye ko hari ibyemezo bifatwa na bamwe mu bayobozi bigatuma leta ishorwa mu manza zitari ngombwa byagaragaye kandi ko hari abasesagura umutungo wa leta biturutse ku gutinda kwishyura imisanzu ya RSSB no kwishyura imisoro ayishyurwa kubera imanza Leta iba yatsinzwemo urwego rwa leta rukishyura arenze ayo bakabaye bishyura kandi yakabaye akoreshwa mu bindi bikorwa by'iterambere."
Abadepite bavuga ko inama z'impuguke mu mategeko bahagarariye ibigo zikwiye kujya zihabwa agaciro n'abayobozi b'ibigo n'inzego za Leta. Kugerageza ubyumvikane ku mpande zifitanye amakimbirane na bwo bukwiye kujya bubanza mbere yo kujya mu manza kuko hari imanza Leta itsindwamo zidakwiye, ibi bikaba bishobora gukumira ibihombo Leta ihura nabyo.
Muri raporo y'igihembwe cya 2 cy'umwaka wa 2020-2021 Minisiteri y'Ubutabera yashyikirije Minisitiri w’Intebe igaragaza ko kugeza ubu Leta imaze kugaruza miliyari 5, miliyari 10.5 zikaba zitarishyurwa. Ni mu gihe hari miliyari 7 zishobora kutazagaruka bitewe n'uko abahombeje Leta nta mitungo bafite igaragara.
Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko ubu igiye gushyira imbaraga mu kwishyuza ababereyemo Leta imyenda ku bufatanye n’inzego zitandukanye.Gusa ku rundi ruhande imanza Leta itsindwamo ni nke ugereranyije n’izo itsinda kuko mu myaka 2 ishize Leta yaburanye imanza 152 itsinda imanza 117.
Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston avuga ko hari imikoranire n'inzego zitandukanye zirimo ikigo cy'imisoro n'amahoro, ikigo cy'ubutaka,, urwego rishinzwe abinjira n'abasohoka mu rwego rwo kugira ngo abafitiye leta amafaranga hajye hafatirwa imitungo yabo.
Amakuru arambuye
KWIZERA John Patrick
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru