Yanditswe Nov, 15 2023 18:30 PM | 62,062 Views
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuba yagaragaje mu gihe kitarenze amezi atatu, ingamba zafashwe ku bibazo biri muri gahunda y’ibikorwa byo kuhira, birimo kuba hari hegitari zisaga ibihumbi 18 zakabaye zuhirwa ariko ubu bikaba bikorwa ku kigero cya 29% gusa.
Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu mutwe w’abadepite ubwo yasesenguraga raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuri gahunda y’ibikorwa byo kuhira hagati ya Nyakanga 2018 n’Ukuboza 2022, yasanze hari imikorere mibi n'imicungire itanoze muri gahunda yo kuhira.
Urugero ni nk'aho kuri hegitari zisaga ibihumbi 18 zari zitaganyijwe kuhirwa mu byanya 31 byasuwe basanze 29% ari byo byuhirwa naho 71% zituhirwa.
Ikindi kibazo ni ukuba hari ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira byangizwa n'abahinzi mu gihe bari mu yindi mirimo y’ubuhinzi, intege nke mu micungire y'amasezerano ya Horeco amaze gutangwamo miliyari zisaga 6 fRW.
Abadepite bagaragaje icyifuzo cyo gutumiza inzego zishinzwe ubuhinzi zigasobanura ibi bibazo byagaragaye muri iyi raporo.
Ku bibazo n'impungenge abadepite bagaragaje, Perezida wa Komisiyo y’ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije, Uwera Kayumba Marie Alice yasobanuye ko nta mpamvu yo gutumiza Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi cyangwa kumusaba gutanga ibisobanuro mu magambo kuko komisiyo yaganiriye n'inzego zibishinzwe zikagaragaza ubushake bwo kubikemura ndetse bakaba ari na bashya mu kazi.
Ibindi bibazo byagaragajwe n’iyi komisiyo ni ibyumba bikonjesha bidakoreshwa by'i Nyanza, Ngoma na Rwamagana byari bigenewe kubika umusaruro w'indabo, imboga n'imbuto kugirango utangirika mbere yo kugezwa ku isoko.
Inteko rusange kandi yagejejweho raporo ya Komisiyo y'imibereho y'abaturage ku kibazo cy'abakozi bo mu Mirenge bashinzwe amashyamba bamaze imyaka 10 bakorera ku masezerano y'igihe kigenwe, hakaba hari abahembwa amafaranga 67.000 n'ubwo hari Uturere duhemba arenga ibihumbi 150 ku Kwezi.
Imirenge 230 muri 416 ni yo ifite abakozi bashinzwe amashyamba, indi mirenge ntabo igira bitewe n’uko basezera aka kazi bakajya ahandi.
Kwizera John Patrick
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru