AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Abadepite basabye MINAGRI gushaka uko igihugu cyahangana n’izamuka ry’ibiciro

Yanditswe May, 27 2022 17:20 PM | 146,281 Views



Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, basabye Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwihutisha ibikorwa bigamije kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro bityo binarinde igabanuka rikabije ry’ibiribwa  mu baturage.

Igikorwa byo kumva ibigo n’inzego za Leta muri komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu byakomeje hakirwa ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, aho uru rwego rw’ubuhinzi rwihariye hejuru ya 70% by’imirimo yose iri mu gihugu. 

Uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 Minagri n’ibigo biyishamikiyeho yari yaragenewe miliyari 161 Frw ikaba imaze gukoreshwa ku gipimo cya 83%, ni mu gihe mu mwaka utaha wa 2022-2023 iyi ministeri yifuza miliyari 153.8. 

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Dr Karangwa Patrick avuga kimwe mu byifuzwa ari ukuvanaho bimwe mu byuho biri muri uru rwego kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi urusheho kwiyongera uhereye ku kwegereza abahinzi ifumbure n’imbuto z’indobanure.

Ibitekerezo by’abadepite byinshi byibanze ku gusaba inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi gukora imishinga ishobora gutanga umusaruro aho kugira ngo imishinga imare imyaka myinshi iri mu nyigo nyamara u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bituruka ahanini ku ntambara ibera mu gihugu cya Ukraine ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya covid 19 cyibasiye isi yose.

Intumwa za rubanda kandi zagaragaje ko umusaruro w’ubuhinzi udashobora kwiyongera uko bikwiye, mu gihe hagikoreshwa uburyo bwa gakondo. 

Gusa umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yizeza ko umushinga wa miliyoni 50 z’amadolari ugiye gutangizwa uzaba ukubiyemo ibikorwa byinshi bizongera umusaruro w’ubuhinzi kuko uzakora kuri buri gice gifite aho gihuriye no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Usibye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo biyishakimikiyeho yakiriwe mu nteko, hifashishijwe ikoranabuhanga hanumviswe minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagenewe miliyari 22.3 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu gihe mu myaka 2 ishize yari yaragenewe miliyari 31 naho mu mwaka utaha iyi minisiteri ikaba yifuza guhabwa miliyari 15.8.

Iyi minisiteri yagaragaje icyuho cya miliyari 6.1 Frw yo gutunganya ibyanya by’inganda hirya no hino, bikaba byatuma umusaruro uzikomokaho uba muke bitewe n’uko abashoramari bataza kuzubaka. 

Muri rusange ariko kugeza mu mwaka wa 2024 hakenewe nibura miliyari zisaga gato 230 yo gushora mu bikorwa binyuranye nko kwimura abaturage, ibikorwaremezo n’ibindi.

Ku rundi ruhande ikigo gishinzwe amakoperative kibarizwa muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda nacyo cyagaragaje ko hari miliyari zigera kuri 40 Frw zanyerejwe aho intumwa za rubanda zisaba ko uyu mutungo w’abanyamuryango b’amakoperative ukwiye kugaruzwa byihutirwa kugirango koperative zikomeze kugirirwa icyizere gisesuye kuko usanga ahenshi zikiza abayobozi bazo gusa.

Abadepite kandi bagaragaje ko hari inganda 5 Leta yashoyemo amafaranga ariko kugeza ubu zikaba zikora nabi cg zarahagaze burundu ariko kugeza ubu ntizegurirwe abikorera. 

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ingengo y’imari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Claire Mukeshimana  yasobanuriye abadepite ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugirango izi nganda zegurirwe abikorera aho kugirango zikomeze guteza ibihombo.

Igikorwa cyo kumva inzego zigenerwa ingengo y’imari na leta kiracyakomeza mu gihe hitegurwa gutora no kwemeza burundu izakoreshwa mu mwaka wa 2022-2023.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu