Yanditswe Sep, 09 2019 17:50 PM | 10,436 Views
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko banenze uburyo imikorere idahwitse yakunze kuranga Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura (WASAC) yagize ingaruka mu bijyanye no gukwirakwiza amazi ndetse no gushyira mu bikorwa indi mishinga.
Ibi byagaragajwe ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikurana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC) yumviraga mu ruhame ibisobanuro by'iki kigo ku bibazo bikomeye by'imicungire y'imari n'imikoreshereze y'umutungo w'Igihugu.
Amwe mu makosa yagaragajwe na raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya Leta ya 2017/2018 harimo kuba iki kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura cyaragiye gishyira abakozi mu myanya hadakurikijwe ibisabwa, amasoko asaga miliyari 10 yatanzwe hadakurikijwe amategeko, igihombo cy'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari ndetse n'inganda za Nzove zidatanga amazi yari yitezwe.
Abadepite bagize PAC banenze imikorere mibi yaranze iki kigo.
Depite Uwineza Belline yagize ati ''Icyizere muduha ku kanama gatanga amasoko, ko tutazongera guhura n'ibyo bibazo twumvise mu mitangire y'amasoko ni iyihe?''
Na ho Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati ''Tuzi twese ibibazo by'amazi, ndetse na bamwe muri twe twasize mu ngo zacu nta yarimo, kandi ibyo ni byo byatugejeje no ku bibazo by'ibiciro by'amazi, kugeza ubu kidashimishije. Muri raporo ya AG hari aho tubona ko amazi atunganywa agurishwa amenshi amenekera mu butaka ntituyabone.''
Perezida wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome asanga minisiteri ireberera iki kigo ikwiye gufata ingamba zifatika ku gucyemura ibi bibazo.
Ati "Uretse no kuba badashyira mu bikorwa inama bagiriwe na AG, iyo urebye raporo ijyanye n'imicungire usanga bafite agahomamunwa, ndetse n'imishinga iyishamikiyeho ni ibibazo bikomeye hari n'ibijyanye no gushyira abakozi mu myanya nta bizamini byakozwe. Rero ni ikigo navuga ko ari icya mbere mu bakoresha nabi amafaranga, ariko icyo dushima ni uko ubuyobozi bwa minisiteri bufite ubushake bwo kureba uburyo byakemuka.''
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé yemeye amakosa atandukanye yakozwe ariko akagaragaza ko hari ingamba zafashwe ngo atazasubira.
Yagize ati ''Urebye kwiyemeza dufite, ndetse n'abakozi bakaba bahari, twiyemeje kubirangiza. Ku bijyanye n'inganda za Nzove amatiyo agomba kujyana amazi yose ntabwo yari ahari, ariko ubu twabonye inguzanyo yo gukora imiyoboro y'ayo mazi. Umushinga nurangira amazi yose agomba kuva muri izo nganda azakwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali.''
Ikigo WASAC cyashyize mu bikorwa inama z'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta ku kigero cya 28%.
Ku bijyanye n'umushinga LV WATSAN II, wagombaga gukora ibijyanye n'isukura mu turere twa Nyanza, Nyagatare na Kayonza, ucunzwe nabi, abadepite banenze uburyo imodoka zaguzwe muri uwo mushinga kuva muri 2015 zabuze icyo zikora, kuko habayeho agasigane hagati ya WASAC n'utwo turere. Gusa, ubuyobozi bwa WASAC bwavuze ko hagiye kukosorwa ibitaragenze neza muri uwo mushinga.
Bamwe mu badepite bagize PAC
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé
Inkuru mu mashusho
John BICAMUMPAKA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru