AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abadepite bagize PAC basabye LODA gukemura ikibazo cy’imihanda isenyuka vuba

Yanditswe Sep, 11 2021 16:48 PM | 205,983 Views



Kuri uyu wa Gatandatu, Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA) cyitabye  komisiyo ishinzwe imikoreshereze y'imari n'ubumutungo bya leta, abadepite bagize iyi Komisiyo bavuga ko iki kigo kigomba gukurikirana ikibazo cy’imihanda yubaka igasenyuka itamaze kabiri, ku nyungu z'abaturage.

Iki kigo cyo cyavuze ko harimo gukorwa inyigo igaragaza uko uturere tuzajya dufatanya mu ikorwa ry'imihanga, hagamijwe iterambere rusange ry'igihugu.

Abaturage bo mu turere dutandukanye bavuga ko ari kenshi hagaragara ibikorwa by'iterambere mu karere kamwe ariko akandi kagasigara inyuma, kandi nyamara duhana imbibi.

Nk'abo mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, bibabaza impamvu umuhanda uva ahitwa Rugende ugana i Gikomero udakoze nyamara uva aho Rugende werekeza ku Muyumbu mu karere ka Rwamagana utunganije.

Uwitwa Niyomwungeri Janvier utuye mu Murenge wa Rusororo yagize ati “Nk’ubu muri Rwamagana harakoze ariko hano mu gihe hari izuba kiba ari ikibazo no mu mvura bikaba ikibazo.”

Kutagaragaza inyandiko ku bigenderwaho hatoranywa umuhanda ugomba gutunganywa, kudahitamo imihanda yihutirwa kurusha indi mu gihe habayeho gahunda yo kuyikora, gukora igice cy'umuhanda wo mu karere runaka nyamara uyu muhanda uhuza uturere turenze kamwe, gukora imihanda igasenyuka vuba kubera kudahabwa inzira z'amazi ziboneye, kudahuza imibare y'ibirometero bitegaijwe gukorwa n'ibindi, ibi ni bimwe mu bibazo abadepite bagize komisiyo ishinzwe imikoreshereze y'imari n'ubumutungo bya leta/PAC basabye ko ikigo LODA cyakosora ku nyungu rusange z'abaturage.

Depite Niyorurema J.Rene yagize ati “Mu karere kamwe bakora umuhanda ariko wakwinjira mu kandi bihuje imbibe ugasanga hadakoze, bigaragara ko hari ikibazo mu igenamigambi no guhuza ibikorwa.”

Depite Bakundufite Christine we yagize ati “Badusobanurire impamvu bakora imihanda nta nyigo yakozwe, nari niteze ko ambwira ati hari impamvu yatumye dukora imihanda nta nyigo, ariko ubwo sinzi impamvu bari buduhe, kuko kubaka umuhanda nta nyigo ihari ni nk'uko wafata rugendo utazi aho ugiye.”

Abadepite bagaragaje ko hari imihanda y'imigenderano igera kuri 28 hirya no hino mu gihugu yatunganijwe nta nyigo n'imwe ikozwe, hakaniyongeraho n'uko uturere duhabwa amafaranga angana nyamara imiterere yatwo ituma ikiguzi cyo gutunganya umuhanda cyakwiyongera cyangwa kikagabanuka.

Gusa umuyobozi mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine asobanura ko harimo gutunganywa inyigo igaragaza ubufatanye bw'uturere mu bikorwa byo gutunganya imihanda hagamijwe ko nta karere gasigara inyuma.

“Hari gahunda irimo gutegurwa ya feeder roads, irategurirwa ku rwego rwa RTDA kugirango habeho guhuza imihanda yambukiranya uturere no kumenya ugomba guherwaho, dutekereza ko ibyo bizakemura ikibazo kuko planing z'uturere twose zizaba zahujwe.”

Abadepite bagize PAC basabye ko havugururwa imikoranire y'inzego z'ibanze n'iy'ikigo gishinzwe ubwikorezi (RTDA) kugirango hatoranywe ibigenderwaho ngo hatunganywe imihanda, izi nzego zagiriwe inama yo gutunganya imihanda hitawe ku buhinzi n'umusaruro ubuturukaho, uburezi, ubukerarugendo, inganda n'ibindi kugirango bifashe abaturage aho kubadindiza.

Hifashishijwe ikoranabuhanga inzego za leta zitandukanye, zikomeje gutanga ibisobanuro mu magambo kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta y'umwaka w'ingengo y'imari warangiye tariki 30 kamena 2020.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira