Yanditswe Jun, 01 2022 13:04 PM | 105,235 Views
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abadepite bagize komisiyo y’ubukungu
bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel
cyibanze ku kibazi cy’imigabane y’abaturage bari bafite muri Banki y’Abaturage
y’u Rwanda (BPR).
Abadepite bagize komisiyo y'ubukungu babajije Minisitiri Dr. Ndagijimana impamvu abanyamuryango bafatwaga nk'abanyamigabane ariko ntibagabanywe inyungu iyo banki yagiye ibona uko yagendaga ihererekanywa abashoramari batandukanye kugeza ku wanyuma ari we Atlas Mara uherutse kwegurira KCB Group imigabane yarifitemo.
Minisitiri Ndagijimana yabwiye abadepite ko byatewe n'ubuke bw'amafaranga yahabwa buri munyamigabane ku giti cye kuko imigabane yabo ari mike.
Atlas Mara yari ifite hajuru gato ya 60% by'imigabane yose ya BPR, ariko minisitiri w'imari yagaragaje ko KCB Group ubu ifite hejuru gato ya 87% y'imigabane yose bitewe n’icyo yise kwiyongera kw'imari shingiro.
Abadepite bagaragaje kutishimira uburyo amakuru ajyanye n'imigabane y'abanyamuryango ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda agirwa ubwiru kugeza n’aho abitwa abanyamuryango batabizi ko ari bo n'agaciro k'umugabane kugeza uyu munsi.
Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko kugeza uyu munsi mu mutungo wose wa BPR Bank ukabakaba miliyali 80 izigera kuri 70 ari iza KCB Group nk'umunyamigabane munini mu gihe abanyamuryango bandi bafitemo miliyali 10 gusa.
Ibi bikaba binavuze ko abanyamigabane bato bafite amafaranga yabo abitswe kandi abashaka kuvamo bafite amahitamo yo kugurisha imigabane ye.
Abanyamuryango bafatwa nk'abanyamigabane ni ibihumbi 163, aho minisiteri y'imari ivuga ko amakuru ajyanye n'umutungo wabo azwi nubwo bataragerwaho bose.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru