AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abadepite ba EALA barashima u Rwanda kuba rwarahuje amategeko n’ibiteganywa na EAC

Yanditswe Jan, 22 2020 16:46 PM | 1,215 Views



Inteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba, EALA, irashima Leta y'u Rwanda kubera umuhate warwo mu kubahiriza ibiteganywa kugira ngo kwishyira hamwe ku ibihugu binyamuryango bigerweho.

Ibi bitangajwe mu gihe hari bimwe mu bihugu binyamuryango bitungwa agatoki kuba nyirabayazana w'idindira rya gahunda zinyuranye zigamije koroshya ubuhahirane, urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa n'andi masezerano yose agamije gutuma kwishyira hamwe muri uyu muryango bigerwaho.

Ni mu gihe kandi abadepite bo muri EALA, bari mu ruzinduko mu bihugu binyamuryango mu rwego rwo gusuzuma aho bigeze bivugurura amategeko yabyo kugira ngo ahuzwe n'ay'uyu muryango nkuko biteganywa n'amasezerano awushyiraho.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe amategeko muri EALA,  Amb. Fatuma Ndangiza, avuga ko basanze u Rwanda ruri ku isonga mu guhuza amategeko yarwo n'ay'uyu muryango. 

Kwihutisha no kunoza imikorere n'imikoranire hagati y'ibihugu binyamuryango kandi, ni bimwe mu byo Amb. Fatuma Ndangiza avuga ko bikidindiza inzira yo kuvugurura no kunononsora amategeko ku rwego rw'umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba.

Itsinda ry'abadepite 6 ba EALA rikaba ari ryo riri mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gusuzuma aho rugeze ruhuza amategeko y'igihugu n'ay'uyu muryango wa Afrika y'Iburasirazuba. Isuzuma nk'iri mu bihugu bigize uyu muryango rikaba ryaherukaga gukorwa mu mwaka wa 2016.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize