Yanditswe Jan, 22 2020 16:46 PM | 1,215 Views
Inteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba, EALA, irashima Leta y'u Rwanda kubera umuhate warwo mu kubahiriza ibiteganywa kugira ngo kwishyira hamwe ku ibihugu binyamuryango bigerweho.
Ibi bitangajwe mu gihe hari bimwe mu bihugu binyamuryango bitungwa agatoki kuba nyirabayazana w'idindira rya gahunda zinyuranye zigamije koroshya ubuhahirane, urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa n'andi masezerano yose agamije gutuma kwishyira hamwe muri uyu muryango bigerwaho.
Ni mu gihe kandi abadepite bo muri EALA, bari mu ruzinduko mu bihugu binyamuryango mu rwego rwo gusuzuma aho bigeze bivugurura amategeko yabyo kugira ngo ahuzwe n'ay'uyu muryango nkuko biteganywa n'amasezerano awushyiraho.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe amategeko muri EALA, Amb. Fatuma Ndangiza, avuga ko basanze u Rwanda ruri ku isonga mu guhuza amategeko yarwo n'ay'uyu muryango.
Kwihutisha no kunoza imikorere n'imikoranire hagati y'ibihugu binyamuryango kandi, ni bimwe mu byo Amb. Fatuma Ndangiza avuga ko bikidindiza inzira yo kuvugurura no kunononsora amategeko ku rwego rw'umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba.
Itsinda ry'abadepite 6 ba EALA rikaba ari ryo riri mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gusuzuma aho rugeze ruhuza amategeko y'igihugu n'ay'uyu muryango wa Afrika y'Iburasirazuba. Isuzuma nk'iri mu bihugu bigize uyu muryango rikaba ryaherukaga gukorwa mu mwaka wa 2016.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru