Yanditswe Jan, 02 2020 13:05 PM | 1,976 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abanyarwanda ko ikibazo cy'abatifuriza ineza u Rwanda bakanaruhungabanya kizarangirana n'uyu mwaka wa 2020.
Ibi Umukuru w'igihugu yabitangarije mu birori by'umunsi mukuru w'ubunani bw'uyu mwaka wa 2020.
Ni ibirori byabaye mu ijoro rya nyuma ry'umwaka wa 2019 rishyira ubunani bw'umwaka mushya wa 2020.
Mu ijambo rye, Umukuru w'igihugu yakomoje ku cyerekezo 2020, ashimangira ko umwaka wa 2019 ushyize akadomo kuri icyo cyerekezo ushimangiye ko u Rwanda ari igihugu cy'umugisha.
Perezida Kagame yanakomoje ku batifuriza ineza u Rwanda, agaragaza ko umwaka wa 2019 nabo bawubonyemo ibibakwiye kuko bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.
Yagaragaje ko muri uyu mwaka mushya wa 2020 u Rwanda rwiteguye guharania amahoro n'amajyambere y'abana barwo ku kiguzi icyo ari cyo cyose, aboneraho no kongera kwifuriza abanyarwana umwaka mushya muhire.
Abasaga 1000 baturutse hirya no hino mu turere twose tw'igihugu, ni bo
bitabiriye ibi birori byo gusoza umwaka wa 2019 binabinjiza muri 2020 ku
butumire bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari kumwe na Madame we
Jeannette Kagame. Ni ibirori byabereye muri kimwe mu bikorwa by'amajyambere
umwaka wa 2019 usigiye u Rwanda, inzu y'imikino n'imyidagaduro ya Kigali Arena.
Divin UWAYO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru