Yanditswe Jul, 26 2021 17:15 PM | 22,449 Views
Abacururizaga ahitwa mu Budike hari kubakwa icyambu
kizoroshya ubucuruzi bwambuka imipaka mu karere ka Rusizi, barasaba ko imirimo
yo kubaka iki cyambu yakwihutishwa kugira ngo bongere kuhacururiza kuko aho
bimuriwe hatoroshya ubucuruzi bwabo.
Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA cyavuze ko iyo mirimo izasubukurwa muri Nzeri uyu mwaka.
Iki cyambu cyari cyatangiye kubakwa ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Kamembe ahazwi nko mu Budiki.
Cyagombaga kuzura mu mezi 18 uhereye tariki ya 9 Mutarama 2020, bivuze ngo tariki nk’iyo mu kwa 6 uyu mwaka cyakabaye cyaruzuye.
Uyu munsi ikigaragara aha mu Budiki ni uruzitiro rw’ahagomba kubakwa ndetse na zimwe mu mashini zo kwifashishwa, ariko imirimo yo ntayo.
Gutangira kubaka iki cyambu byatumye abahakoreraga ubucuruzi bw’isambaza bimurirwa ahandi, kugeza ubu bavuga ko atari heza bakaba bifuza ko icyambu cyuzura vuba ngo basubire mu Budiki.
Buri gitondo urubyiruko rubyukira aha mu Budiki kureba ko imirimo yasubukuwe ngo baruhe akazi rugasubirayo rwimyiza imoso
Umuyobozi Mukuru wungirije muri RTDA, Emile Patrick BaganiziClip avuga ko mu kwezi kumwe kuri imbere imirimo izasubukurwa
Kubaka icyambu cy’ubucuruzi muri aka karere ka Rusizi, bifite igisobanuro gikomeye cyane ku bucuruzi cyane cyane ubwambuka imipaka dore ko ari na cyo cya mbere cyaba kihageze kandi ubucuruzi ari bwo nkingi ya mwamba y’imibereho y’abatuye aka karere. Ibyambu nk’ibi 3 kandi biteganijwe ko bigomba no kubakwa mu Turere twa Karongi na Rubavu, ahandi ho RTDA ikaba ivuga ko imirimo igeze kure.
Theogene Twibanire
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru