Yanditswe Jun, 13 2021 12:02 PM | 63,578 Views
Abakora
ubucuruzi mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko n’ubwo aka karere kagenda gatera
imbere uko iminsi itambuka ariko hakiri
ikibazo cy’inzu z’ubucuruzi zikiri nke cyane ugereranije n’abazikeneye,
bigatuma bamwe bahitamo kwimurira ubucuruzi bwabo mu Mijyi nka Kamembe
n’ahandi.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko gahunda ihari ari iyo korohereza bishoboka abashaka kuhubaka inzu z’ubucuruzi, kandi ko iki kibazo kizakemuka byihuse.
Nyamasheke ni akarere katazibagirwa amateka yako mu bukungu bwamaze imyaka n’imyaka bucumbagira, ndetse ubu kakaba ari akarere kamaze imyaka myinshi kadafite inzu zigeretse etage.
Ahitwa mu i Tyazo ni wo Mujyi w’aka karere ariko hakomeje kuba utuzu tw’ubucuruzi duciye bugufi, tumwe dufite igisenge cya konoshi abandi bita igitwe cya Gitifu.
Na n’uyu munsi ni two twinshi duhari, gusa hashize imyaka itanu hageze etage imwe rukumbi.
Abacuruzi bavuga ko kuri ubu kubona inzu zo gucururizamo ari ikibazo
Aba bemeza ko hari bagenzi babo babura aho bashyira ubucuruzi bwabo, bagahitamo kwimukira mu yindi Mijyi yo hanze ya Nyamasheke.
Ariko muri iyi minsi birasa n’aho amaso y’abashora imari mu bwubatsi muri aka karere atangiye gufunguka, nk’ubu abajyanama b’ubuzima bo muri aka karere bakimara kubona ibyo, bahise biyemeza kuzamura inzu nini izuzura mu kwezi kwa Munani uyu mwaka itwaye akayabo ka miliyoni zisaga 400 z’amanyarwanda
Aba bajyanama b’ubuzima bakoze kompanyi yitwa Akabando k’ubuzima, ikaba ihuza amakoperative 19 y’aba bajyanama b’ubuzima mu karere kose bahitamo kubaka iyi nzu ngo barebe uko bafasha mu gukemura iki kibazo cy’ubuke bw’inzu z’ubucuruzi.
Ariko aho iyi nzu igeze kuri 55%, kimwe cya kabiri cy’ibyumba byayo byamaze gufatwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko mu gukomeza gukemura ikibazo cy’inzu z’ubucuruzi zikiri nke, bukoresha uko bushoboye bukorohereza abashaka kubaka.
Mu karere ka Nyamasheke kuva hagera umuhanda wa Kivu Belt, hahinduye isura ndetse akarere karagendwa kurenza mbere.
Theogene Twibanire.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru