Yanditswe Apr, 26 2021 18:33 PM | 14,330 Views
Abacuruzi b'ibinyampeke cyane cyane ababirangura hanze y'igihugu baratangaza ko bahangayikishijwe n'amafaranga bo bita menshi bishyuzwa nk'ikuguzi cyo gupimisha ikinyabutabire cya Aflatoxin. Bavuga ko bishyuzwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 178, ibintu bemeza ko bibateza igihombo.
Ibyinshi kuri ibi binyampeke ku masoko y'imyaka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, birangurwa hanze y'Igihugu. Ibi birimo birimo ibigori,ubunyobwa,amasaka na soya n'ibindi byibasirwa n'ikinyabutabire cya aflatoxin kigira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Amafaranga ibihumbi 178 ni cyo kiguzi cyo gupimisha ubuziranenge bw'ibi binyampeke harebwa niba bitarafashwe na aflatoxin.
Aha hiyongeraho ko iyi myaka itemerewe gupakururwa cyangwa kugurishwa hataraboneka igisubizo
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ikigo RICA Uwumukiza Beatrice avuga ko gutinda gutanga ibisubizo kuri aba bacuruzi biterwa n’ubwinshi bw’ibyo babazaniye gupimisha. Na ho ku kiguzi kiri hejuru nk’uko abacuruzi babivuga, akemeza ko kigenwa n’amategeko nubwo ngo byaba byiza banapimishirije mu bihugu baranguyemo ibyo binyampeke.
Ikigo RICA kiratangaza ko guhera tariki ya 31 Gicurasi 2021 bibujijwe kwakira, kuranguza, guhunika no gutunganya ibinyampeke n’ibinyamisogwe,imyumbati, n’ibikomoka ku matungo n’ibiryo by’amatungo bitapimwe ngo hagenzurwe niba harimo ubwo bumara bw’ibinyabutabire bya Aflatoxin.
Jean Paul TURATSINZE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru