AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abacuruzi b'ibinyampeke barinubira igiciro cyo gupimisha Aflatoxin

Yanditswe Apr, 26 2021 18:33 PM | 14,330 Views



Abacuruzi b'ibinyampeke cyane cyane ababirangura hanze y'igihugu baratangaza ko bahangayikishijwe n'amafaranga bo bita menshi bishyuzwa nk'ikuguzi cyo gupimisha ikinyabutabire cya Aflatoxin. Bavuga ko  bishyuzwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 178, ibintu bemeza ko bibateza igihombo.

Ibyinshi kuri ibi binyampeke ku masoko y'imyaka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, birangurwa hanze y'Igihugu. Ibi birimo birimo ibigori,ubunyobwa,amasaka na soya n'ibindi byibasirwa n'ikinyabutabire cya aflatoxin kigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Amafaranga  ibihumbi 178 ni cyo kiguzi cyo gupimisha ubuziranenge bw'ibi binyampeke harebwa niba bitarafashwe na aflatoxin.

Aha hiyongeraho ko iyi myaka itemerewe gupakururwa cyangwa kugurishwa hataraboneka igisubizo 

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ikigo RICA Uwumukiza Beatrice avuga ko gutinda gutanga ibisubizo kuri aba bacuruzi biterwa n’ubwinshi bw’ibyo babazaniye gupimisha. Na ho ku kiguzi kiri hejuru nk’uko abacuruzi babivuga, akemeza ko kigenwa n’amategeko nubwo ngo byaba byiza banapimishirije mu bihugu baranguyemo ibyo binyampeke.

Ikigo RICA kiratangaza  ko guhera tariki ya 31 Gicurasi 2021 bibujijwe kwakira, kuranguza, guhunika no gutunganya ibinyampeke n’ibinyamisogwe,imyumbati, n’ibikomoka ku matungo n’ibiryo by’amatungo bitapimwe ngo hagenzurwe niba harimo ubwo bumara bw’ibinyabutabire bya Aflatoxin.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura