Yanditswe Dec, 03 2022 19:19 PM | 321,151 Views
Ikigo cy'imisoro n'amahoro kiragira inama abakora ubucuruzi kujya bibuka gutanga inyemezabwishyu y'ikoranabuhanga izwi nka EBM, kugira ngo birinde ibihano biteganwa n'amategeko.
Abacuruzi b'ibikoresho by'ubwubatsi bari muri bamwe bakunze kudatanga iyi fagitire ya EBM cyangwa igihe bayiguhaye bakazamura ibiciro.
Mu gakiriro ka Gisozi, ni hamwe mu Mujyi wa Kigali wakwita ihuriro n'ihahiro ry'ibikoresho by'ubwubatsi abaturutse imihanda yose bakenera.
Ni na ko urujya n'uruza muri iki gice ari rwose bitewe n'icyo buri wese akeneye, nubwo nta muntu ubivuga yeruye, abaguzi bazi neza ko abacuruza ibikoresho by'ubwubatsi batanga inyemezabwishyu ya EBM.
Akenshi abagura ibikoresho by'ubwubatsi baba bakeneye kugura badahenzwe bityo abenshi ntibanirirwe basaba inyemezabwishyu ya EBM.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko mu bugenzuzi bakora basanga abagurisha ibikoresho by'ubwubatsi bakerensa ikoreshwa rya EBM mu bucuruzi bwabo.
Gusa hari bamwe mu bacuruzi ba bene ibi bikoresho bazi neza ko gutanga fagitire ya EBM ari ingenzi, kabone n'iyo umuguzi ataba yayisabye kuko binafasha gukora ubugenzuzi bw'ibyo bacuruza kandi ngo kudatanga facture ni uburangare.
Gutubya umusoro, kumanura ibiciro hagamijwe kuwurigisa ndetse n'ibindi byaha bijyana nibyo ubuyobozi bw'ikigo cy'imisoro n'amahoro buvuga ko nta na rimwe buzareka gukurikirana no guhana abatubahiriza amategeko agenga imikoreshereze ya EBM.
Usibye kuba bamwe mu bacuruzi banyereza umusoro
igihe badakoresheje EBM, abaguzi nabo babirenganiramo kuko ahenshi bazamura
ibiciro kugirango bakunde batange facture ya EBM ibifatwa nk'icyaha gishobora
no kumujyana mu butabera nk'uko biteganwa n'amategeko.
Jean Claude Mutuyeyezu
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru