AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Abacuruzi b'i Dubai bafata u Rwanda nk'ahantu hatuma bagera ku isoko ry'akarere

Yanditswe Aug, 30 2019 09:27 AM | 16,544 Views



Abacuruzi bakomeye muri Dubai bagaragaje icyifuzo bafite cy’uko u Rwanda rwaba igicumbi cy’ibicuruzwa ndetse na serivisi zabo. Ku bacuruzi bo mu Rwanda ngo iyi ni inkuru nziza nk’uko babitangarije mu kiganiro cyahuje impande zombi i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Abacuruzi b’i Dubai mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu, baragaragaza u Rwanda nk’ahantu h’ingenzi hafasha kugera neza ku isoko ryo mu karere ruherereyemo.

Ibi aba bacuruzi babigaragaje mu gihe abayobozi  b’ibigo by’ubucuruzi 17 by’i Dubai  mu bihugu byunze ubumwe bw’Abarabu bagiranye ibiganiro n’abacuruzi bo mu Rwanda. Ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi.

Umuyobozi w’itsinda ry’aba bacuruzi Mohamed Ali Alkamali avuga ko u Rwanda yavuze ko ibi biganiro bigamije gufungura imiryango mishya y’ubucuruzi.

Yagize ati “Tubona u Rwanda nk'ihuriro ryiza kuri twe, ndacyeka ko u Rwanda ruri ahantu heza kuri twe ku buryo tuje mu Rwanda twanagera nka Congo, Burundi, Tanzania n'ahandi. Hari amahirwe menshi atarakorwaho ni yo mpamvu turi hano turimo kugerageza gukingura izi nzira kubacuruzi bacu n'abahano mu Rwanda kandi nkaba nemeza ko u Rwanda ruzadufasha kugera ku masoko ya kure.”

Ku bacuruzi bo mu Rwanda, ngo ibiganiro byabahuje na bagenzi babo bo muri Dubai ni ingenzi naho kuba u Rwanda rwaba igicumbi cy’ibiciruzwa na serivisi z’Abanyadubai ngo ni akarusho.

Yacine Ndola, umucuruzi w'Úmunyarwanda yagize ati “Nahuye n’abantu bo muri Turukiya bahagarariwe muri Dubai bakora imashini zikora imigati , akora ama pizza kuko jye nkora ama Pizza kandi oven yanjye ni nto n'umwanya mfite ni muto byampaye igitekerezo cyo kuyitekerezaho iyo oven nkavuga nti igihe mfite abaguzi benshi nagura iyo extra oven ikoresha amashanyarazi cyangwa gazi bikamfasha kwihuta no kongera umusaruro.”

Beatrice Muhawenimana ati “Tubonamo amahirwe menshi kuko babitwegereje twajya tubibonera ku gihe vuba uko tubikeneye kandi urumva haba havuyeho transport nibindi byose ubwo rero byatworohera kujya tubona ibikoresho hafi bije mu gihugu cyacu twarushaho gukora neza.”

Umuyobozi muri RDB ushinzwe agace kahariwe inganda no gufasha abatumiza ibintu mu mahanga Diane Sayinzoga afite icyizere ko ibi bigiye kongera ubucuruzi agati y'u Rwanda na Dubai.

Yagize ati “Bari muri sector zitandukanye harimo ubwikorezi, harimo ab'ikawa, abo mu mabuye y'agaciro bari mu biganiro kandi turizera ko nyuma y'ibiganiro hari buvemo ibintu bifatika byazamura ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Dubai cyane cyane ko dufite n'indege yacu ya RwandAir ijyayo hafi buri munsi i Dubai bizoroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Dubai.”

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye gikusanya imibare ku bucuruzi COMTRADE  kigaragaza ko  mwaka wa 2016, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa muri Dubai bifite agaciro ka Miliyoni 103 z'Amadorali ya Amerika naho muri uwo mwaka nanone u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 87 z'amadorali.

Ingendo indege y'u Rwanda ikorera muricyo gihugu yatumye umubare w'abaza mu  gihugu baturutse i Dubai uzamuka ku kigero cya 20% naho umubare w'Abanyarwanda ujya muri ibyo bihugu uzamukaho 30%.

Inkuru mu mashusho


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira